Niyitegeka Gratien uzwi nka Papa Sava yagizwe ambasaderi wa CANAL+ RWANDA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 01 Ugushyingo 2022 ku cyicaro gikuru cya CANAL+ RWANDA.

Mu muhango wo gusinya aya masezerano, umuyobozi mukuru wa CANAL+ RWANDA, Sophie TCHATCHOUA yatangaje ko yishimiye iyi mikoranire mishya iza yiyongera ku bikorwa CANAL+ isanzwe ikorana n'abakinnyi ba sinema nyarwanda binyuze muri shene nshya ya ZACU TV iherutse kumurikwa ku mugaragaro kuri CANAL+, ku muyoboro wa 99.

Niyitegeka Gratien nawe yatangaje ko yishimiye iyi mikoranire, avuga ko kuba CANAL+ iri gufasha abahanzi nyarwanda ari iby'agaciro ndetse bizarushaho kumenyekanisha ibihangano nyarwanda ku ruhando mpuzahamanga.

ZACU TV iherutse kumurikwa na CANAL+ inyuraho ibihangano bya sinema nyarwanda biri 100% mu Kinyarwanda. Iyi shene ubusanzwe iboneka ku muyoboro wa 99, gusa guhera tariki 08 Ugushyingo, izajya iboneka ku muyoboro wa 38 kuri buri fatabuguzi ryose rya CANAL+ uhereye ku ifatabuguzi rya IKAZE risanzwe rigura FRW 5000 gusa.



Source : http://www.ukwezi.rw/Inkuru-zamamaza/article/Niyitegeka-Gratien-uzwi-nka-Papa-Sava-yagizwe-ambasaderi-wa-CANAL-RWANDA

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)