Madamu Jeannette Kagame yashimye umuhungu we... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022, Madamu Jeannette Kagame ni umwe mu babyeyi bashyigikiye abana babo basoje amasomo yabo ya gisirikare binjira muri RDF.

Mu muhango wabereye mu mbuga ngari y'ikigo cya Gisirikare i Gako mu Bugesera, Perezida wa Repubukika y'u Rwanda akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda (RDF), yahaye ipeti rya Sous-Lieutenant abagera kuri 500 barimo n'umuhungu we Ian Kagame.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Madamu Jeannette Kagame yashyize kuri konti ye ya Twitter amafoto atatu; imwe imugaragaza ari kumwe n'umuhungu we bahoberanye, indi bari kumwe na Perezida Paul Kagame, Ange Kagame, Ian Kagame n'umwuzukuru wabo.

Jeannette Kagame yanditse avuga ko ari 'umwanya w'ishema'. Ashima Ian Kagame 'ku bw'ibyishimo watuzaniye (yazanye mu muryango)'. Avuga ko umuhango wo guhabwa ipeti wari umwe mu byo bari bategereje.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yibukije abashinzwe umutekano ko inshingano bafite ari ukurinda igihugu n'abagituye. Yavuze ati 'Iyo ibyo bihungabanyijwe n'intambara ubwo nibwo nyine ibyo bindi biza, ibyo navuze ko bizaba nyuma [intambara]…bitandukanye no kubaka ingabo mu buryo zishoza intambara, ntabwo ari byo.'

Umukuru w'Igihugu, yanasabye abasoje aya masomo kurangwa n'ikinyabupfura. Abagera kuri 24 binjiye muri RDF bize amasomo ya gisirikare hanze y'u Rwanda mu bihugu birimo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, U Burusiya, Kenya, Qatar na Sri Lanka. Aba bahurije hamwe n'abandi kuvuga indahiro y'uko bazakorera u Rwanda n'Abanyarwanda.

Abasoje amasomo muri rusange ni 568, barimo abasore 515 n'abakobwa 53. Muribo, 475 basoje amasomo y'umwaka umwe, naho 93 basoje amasomo y'imyaka ine.

Muri aba kandi, 58 basoje amasomo mu ishami ry'imibanire y'abantu, mu gihe 20 bize mu ishami ry'ubuvuzi rusange naho 15 barangije mu ishami ry'ikoranabuhanga.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122573/madamu-jeannette-kagame-yashimye-umuhungu-we-ian-kagame-winjiye-muri-rdf-amafoto-122573.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)