Abanyarwenya Tricky na Kanyamukwego bageze i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2022, nibwo aba basore basesekaye ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, bakirwa n'itsinda riri gitegura iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Tricky uzwi cyane mu biganiro bya 'Churchill Show', yabwiye itangazamakuru ko ageze mu Rwanda nyuma y'igihe cyari gishize inshuti ze zo muri Kenya zimubwira ko 'Kigali ari nziza', avuga ko yasanze abantu bataramubeshyaga kandi hari abakobwa beza nk'uko yabibwiwe.

Yavuze ko igitaramo yahuriyemo na Zuby Comedy ari cyo cyabaye imvano yo gutumirwa i Kigali, kuko 'Abanyarwanda yataramiye icyo gihe nibo babisabye'.

Uyu musore yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo ku banya-Kenya baba mu Rwanda, kuko bamaze iminsi bamwandikira ubutumwa bamubwira ko biteguye kumwakira.

Ati 'Ubwo twakoraga iki gitaramo ku nshuro ya mbere muri Kenya na Zuby Comedy, nari umushyitsi icyo gihe. Nakunze uburyo nakiriwe, abanyarwanda bansaba kuzaza mu Rwanda, narababwiye nti nibategura igitaramo bazantumire. Ndi hano rero kugira ngo nshimishe abanya-Kenya bagenzi banjye, baranyandikira, bambwira ko bantegereje, twese hamwe rero twiteguye gutanga ibyishimo.'

Kanyamukwego yavuze ko nta muntu ukwiye gucikwa iki gitaramo, aho ahamya ko afite icyizere cy'uko kizagenda neza ashingiye ku kuba Zuby Comedy izwi cyane mu Rwanda. Ati 'Abantu bose mugomba kuhaba utazahagaragara ubwo ni ibimureba.'

Yavuze ko atazanwe n'amafaranga Zuby Comedy yaba yaramuhaye, ahubwo aje gushyigikira 'abavandimwe'.

Tricky ni umwe mu banyarwenya bakomeye muri Kenya, ahanini binyuze mu gitaramo cy'urwenya Churchill Show agaragaramo buri cyumweru.

Yafashije Zuby Comedy gukorera igitaramo cyabo cya mbere muri Kenya, ubwo bahuriraga ku rubyiniro mu gitaramo bahakoreye ku wa 19 Kamena 2022.

Samson Mucyo [Samu] aherutse kubwira InyaRwanda ko abakunzi b'urwenya bakwiye kwitega ibyishimo bisendereye muri iki gitaramo.

Yagize ati 'Abantu bitege ibyishimo byinshi n'udushya tubahishiye muri iki gitaramo nk'ibanga, kubera ari igitaramo cyacu tugiye gukora bwa mbere nk'uko ubizi twagikoze muri Kenya. Natwe twari dufite amatsiko yo gukora igitaramo hano iwacu.'

Zuby Comedy babaye ubukombe binyuze muri filime y'uruhererekane batambutsa kuri shene yabo ya Youtube bise 'Miss Mulenge'. 

Iki gitaramo cyabo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, cyatewe inkunga n'abarimo Ndoli Safaris.

Bagitumiyemo abanyarwenya bagezweho muri iki gihe barimo Mugisha na Rusine, Fally Merci n'abandi. Ni mu gihe Clapton afatanyije na Muyango Claudine aribo bazayobora iki gitaramo.

Ubu ushobora kugura itike ukanze *182*8*1*111552#. Kwinjira ni 5000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP, 20,000 Frw muri VVIP na 200,000K ku meza y'abantu 10. 

Umunyarwenya MC Tricky yishimiye kugera mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere 

Tricky yavuze ko abanya-Kenya bajyaga bamubwira ko Kigali ari nziza none yabyiboneye 

Ni ibyishimo kuri Tricky na Kanyamukwego nyuma yo kuza gufatanya na Zuby Comedy bashyigikiye muri Kenya 

Kanyamukwego na Tricky bahawe indabo (bakiriwe) n'abakobwaa bo muri Kigali Protocal 

Samu yavuze ko Zuby Comedy igiye kwandikisha amateka mashya mu batera urwenya mu Rwanda [Uri iburyo] 

Umukinnyi wa filime Natacha Ndahiro ari mu bakiriye Kanyamukwego na Mc Tricky 


Kanda hano urebe amafoto menshi

AMAFOTO: Iradukunda Jean de Dieu-INYARWANDA.COM



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122575/abanyarwenya-tricky-na-kanyamukwego-bageze-i-kigali-bateguza-gutembagaza-abantu-amafoto-122575.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)