Diamond, Miss Jojo na The Ben muri 316 bahat... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubwa mbere ibi bihembo bigiye gutangirwa mu Rwanda. Bihatanyemo abahanzi, ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga nko kuri Instagram na Twitter, abanyamakuru mu biganiro byo kuri Radio na Televiziyo, abatunganya indirimbo mu buryo bw'amajwi n'amashusho n'abandi.

Abantu 316 nibo bahatanye muri ibi bihembo, bari mu byiciro 50 kandi batangiye guhatana mu cyiciro cy'amatora yo kuri internet ari gukorerwa ku rubuga rwa whatch.rw , aho ari kimwe mu bizagenderwaho ibi bihembo bitangwa.

Amatora yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022, azarangira ku wa 20 Ukuboza 2022. Ni mu gihe umuhango wo gutanga ibi bihembo uzaba ku wa 26 Ukuboza kuri Onomo Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi wa Karisimbi Events, Mugisha Emmanuel yabwiye InyaRwanda ko ibi bihembo 'bigamije gushima umuhate n'umurava abari mu ruganda rw'imyidagaduro bagaragaza', by'umwihariko abo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba.

Yavuze ko ibi bihembo byatangiriye kubabarizwa muri EAC, ariko intego ni uko bizaguka bikagera no mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika.

Akomeza ati 'Kandi abahanzi bo muri Afurika nibo bafitanye indirimbo nyinshi n'abahanzi Nyarwanda."

Christopher, Nel Ngabo, Chriss Eazy, Kenny Sol, Afrique ndetse na Platini bahatanye mu cyiciro 'Rwanda Male Artist of the year'. Bwiza, Ariel Wayz, Vestine na Dorcas, Alyn Sano ndetse na Marina bahatanye muri Rwanda Female Artist of the year.

Mu cyiciro cy'indirimbo y'umwaka (Song of the year) harimo Agatunda ya Afrique, Inana ya Chriss Eazy, Micasa ya Christopher, Jolie ya Kenny Sol, Muzadukumbura ya Nel Ngabo na Fireman, Kashe ya Element ndetse na 'Shumuleta' ya Platini P.

Umuhanzikazi Knowless ahatanye mu cyiciro cy'umugore w'umwaka wo muri EAC (Best African Female Artist of the year) aho ahatanye na Azawi, Sheebah Karungi (Uganda), Zuchu (Tanzania) ndetse na Spice Diana.

Bruce Melodie, The Ben, Innos B (RDC), Sat B wo mu Burundi, Diamond utegerejwe i Kigali, Eddy Kenzo uhatanye muri Grammy Awards bahataniye igikombe mu cyiciro cy'umugabo w'umwaka (Best African Male Artist of the year).

Riderman, Bull Dogg, Green P, Fireman, Oda Paccy, Young Grace na P Fla bahatanye mu cyiciro cy'umuraperi w'umunyabigwi (Legend Hip Hop Artist of the year).

Icyiciro cy'abavuga rikijyana kuri Instagram (Female Instagram Influencer of the year) harimo Shaddyboo, Anita Pendo, Brianne, Kate Bashabe na Muyango.

Itsinda ry'umuziki gakondo (Traditional Music Band of the year) harimo 'Iganze Gakondo, Inzovu Ndende, Cyusa n'inkera ndetse na Inkesha.

Itsinda ry'ababyinnyi gakondo (Traditional Dance Troup of the year) harimo Imeza, Indinzi, Intayoberana [Bafite igitaramo tariki 25 Ugushyingo 2022 kuri L'Espace], Ibihame ndetse na Ingabo Nziza.

Icyiciro cy'abanyamakuru bo kuri Radio (Entertainment Radio Male Presenter of the year) harimo MC Tino wa Kigalitoday, Kalex wa Isango Star, Jado Max wa Kiss Fm ndetse na Hamis Sango wa Radio/Tv10.

Icyiciro cy'umunyamakuru wa Televiziyo (Entertainment TV Male Presenter of the year) harimo Mbata, Cedric wa Isango Star, Gitego ukorera Magic Fm, Moses wa Izuba Tv, Phil Peter wa Isibo Tv na Mc Buryohe.

Abahanzi bo mu kiragano gishya cy'umuziki w'u Rwanda bakora Hip Hop (New Generation Hip Hop Artist of the year) bahatanye ni B-Threy, Ish Kevin, Papa Cyangwe, Kivumbi na Kenny K Shot.

Teta Diana, Liza Kamikazi, Aline Gahongayire, Miss Shanel, Knowless Butera na Miss Jojo bahataniye igikombe mu cyiciro 'Most Inspiring Female Legend Artist'.

Hari icyiciro kandi Events Promoter of the year, Most Entertaining Youtube Channel of the year, Sports Presenter of the year, Most Entertaining TV of the year, Fan Club of the year, Best Evening Sports Radio Show of the year, Events Photographer of the year, Modern Music Band of the year, Twitter Influencer of the year, Video Vixen of the year, Football Commentator of the year n'abandi.

Kanda hano ubashe guha amahirwe uwo ushyigikiye 

Diamond ahatanye ibihembo mu cyiciro 'Best African Male Artist of the year' 

The Ben ahatanye mu cyiciro kimwe na Diamond bakoranye indirimbo 'Why' Â 

Umuhango wo gutanga ibihembo 'Karisimbi Entertainment Award 2022 & Fashion Show' uzaba ku wa 26 Ukuboza 2022












Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123162/diamond-miss-jojo-na-the-ben-muri-316-bahataniye-ibihembo-bizatangirwa-i-kigali-123162.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)