Ihurizo kuri APR FC, Adil Erradi yarahiye ko atabonana na Eto'o #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutoza wa APR FC, Mohammed Adil Erradi yanze kubonana n'intumwa ya APR FC yohereje muri Maroc ari we Mupenzi Eto'o ngo abe yakumvikanisha impande zombi zigatandukana mu mahoro.

Adil Erradi Mohammed wari umaze imyaka 3 atoza APR FC, tariki ya 14 Ukwakira 202 yahagaritswe n'iyi kipe bitewe n'umwuka mubi wari umaze kuza mu ikipe, yibasira abakinnyi mu itangazamakuru.

Ibi byatumye na kapiteni w'iyi kipe, Manishimwe Djabel ajya mu itangazamakuru akamusubiza na we bimuviramo ibihano aho bombi bahagaritswe iminsi 30.

Nyuma y'iminsi 10, Adil yahise asubira uwabo muri Maroc ariko agenda agatoki agakubita ku kandi kuko yavugaga ko iyi kipe yamuhagaritse mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Uyu mugabo kandi yavugaga ko mu mategeko ya FIFA bitemewe guhagarika umutoza bityo ko agiye kwicarana n'abanyamategeko be bakareba icyo gukora.

Nyuma y'uko ibibaho birangiye, APR FC yatumyeho uyu mugabo ngo agaruke mu kazi ariko ntiyaza.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe y'ingabo z'igihugu yifuza ko ikibazo cyarangira batagiye mu manza muri FIFA aho ishaka ko bumvikana bakagira amafaranga bamuha, ni mu gihe Adil waherukaga kongera amasezerano muri APR FC y'imyaka ibiri yifuza imishahara yose yari asigaje muri APR FC, arenga miliyoni 500 z'amafaranga y'u Rwanda, amafaranga APR FC ititeguye kwishyura.

Ku ikubitiro mu gushaka umuti w'ikibazo, bivugwa ko APR FC yohereje Hassan Haj Taieb wari umutoza uhugura umutoza w'abanyezamu ba APR FC ngo abe yabasha kubahuza na Adil, gusa yaragiye ntiyagaruka, bikavugwa ko yarwaye.

Nibwo APR FC yigiriye inama yo kohereza Mupenzi Eto'o usanzwe ushizwe isoko ry'igura muri APR FC akaba ari na we wamuzanye muri APR FC.

Bivugwa ko Eto'o wagiye mu mpera z'icyumweru gishize yageze muri Maroc mu Mujyi wa Tangier aho uyu mugabo atuye ariko akaba yanze kubonana na we, aho adashaka no kumubona.

Aba bombi bari inshuti baje gushwana nyuma yo kutumvikana mu kazi bakoranaga cyane cyane muri APR FC aho buri umwe afite ibyo ashinja mugenzi we bituma ikipe itabona umusaruro byatumye buri umwe aboroka undi kuri telefoni.

Bivugwa ko intambwe ikurikiyeho, APR FC irimo gushaka undi yakohereza ni mu gihe bivugwa ko na Adil yamaze gukora ikirego isaha n'isaha yagitanga muri FIFA.

Adil ngo yanze kubonana na Eto'o ku kibazo cya APR FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ihurizo-kuri-apr-fc-adil-erradi-yarahiye-ko-atabonana-na-eto-o

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)