Espagne yafashe Costa Rica irayihanangiriza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imikino yo mu itsinda E yakomeje, nyuma y'uwafunguye iri tsinda Japan itsinda u Budage ibitego 2-1. Umukino watangiye saa kumi n'ebyiri ikipe y'igihugu ya Espagne yihanangirije ikipe y'igihugu ya Costa Rica, iyitsinda ibitego 7-0 kuri Sitade yitwa Al Thumama stadium. 

Uyu mukino watangiye mu minota 2 ya mbere amakipe yombi ari kwigana. Ikipe y'igihugu ya Espagne niyo yinjiye mu mukino mbere ndetse inatangira kugera imbere y'izamu rya Costa Rica, nk'aho ku munota wa 3 Dani Olmo yateye ishoti rikanyura impande y'izamu. 

Abakinnyi 11 babanjemo ba Espagne: Unai Simón; Azpilicueta, Laporte, Rodri, Jordi Alba; Gavi, Busquets, Pedri; Ferran Torres, Asensio na Dani Olmo.

Espagne yashakaga igitego mu minota ya mbere yagumye kwataka cyane bafite inyota y'igitego, maze ku munota wa 11 Dani Olmo wari ufite ishyaka ryinshi atsinda igitego cya 1 cya Espagne ku mupira mwiza yari ahawe na Pedri.


Dani Olmo watsinze igitego cya 1 cya Espagne

Abakinnyi 11 ba Costa Rica babanje mu kibuga: Keylor Navas; Martínez, Duarte, Fuller, Calvo, Oviedo; Tejeda, Celso Borges; Campbell, Bennette na Contreras. 

Costa Rica ikimara gutsindwa yanyujijemo irataka ariko biba iby'ubusa kuko ku munota wa 21 gusa abakinnyi ba Espagne bazamukanye umupira biruka cyane, bituma Asensio ahita atsinda igitego cya 2 ku mupira yari ahawe na Jordi Alba. 


Espagne yakomeje kwataka nta miyaga ishyiriramo, maze ku munota wa 30 umukinnyi wa Costa Rica witwa Oscar Duarte akandagira Jordi Alba, umusifuzi ahita atanga penariti.

Ku munota wa 30 Ferran Torres yahise ayitsinda, biba ibitego 3 bya Espagne ku busa bwa Costa Rica. Mu minota ya nyuma y'igice cya mbere, Espagne yashoboraga no gutsinda igitego cya 4 nk'aho Marci Asensio yateye umupira ukanyura impande y'izamu, bituma igice cya mbere kirangira ari 3-0.


Asensio yishimira igitego

Igice cya kabiri cyatangiye Espagne ikomeza kwataka ubona Costa Rica nta gahunda yo gukina ifite, ndetse ku munota wa 54 Ferran Torres atsinda igitego cya 4 kiba icya 2 atsinze muri uyu mukino. 

Umutoza wa Espagne Luis Enrique warangije umukino hakiri kare, ku munota wa 57 yahise akuramo Ferran Torres na Pedri hinjiramo Alvaro Morata na Carlos Soler.

Ku munota wa 75 Gavi yatsinze igitego cya 5 cya Espagne ku mupira yari ahawe na Alvaro Morata, ndetse kandi Gavi yanakoze amateka yo kuba umukinnyi ukiri muto kuko afite imyaka 18 n'iminsi 110 ukiniye Espagne akanayitsindira igitego.


Gavi wakoze amateka mu ikipe ya Espagne yo kuyikinira akiri muto ndetse akanayitsindira igitego mu mikino y'igikombe cy'isi, afite imyaka 18 n'iminsi 110. 

Espagne yakomeje gukorera ubufindo kuri Costa Rica, maze ku munota wa 90 Carlos Soler winjiye mu kibuga asimbuye atsinda icya 6 ndetse no ku munota wa 93 Alvaro Morata nawe winjiye mu kibuga asimbuye atsinda icya 7, bituma umukino urangira Espagne inyagiye imvura y'ibitego 7- 0 bwa Costa Rica.




Abafana ba Espagne bari babukereye


Neves wa Costa Rica wari wumiwe kubera ibitego batsinzwe




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/123161/espagne-yafashe-costa-rica-irayihanangiriza-mu-mikino-yigikombe-cyisi-123161.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)