Umusumari wa nyuma ku rubanza rwa Ndimbati #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo yagizwe umwere ku buryo budasubirwaho nyuma y'uko iminsi 30 yo kujurira igenwa n'itegeko ishize ntawe ujuririye icyemezo cy'Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari ruherutse kugira umwere uyu mugabo.

Me Bayisabe Irene wunganiraga Ndimbati mu buryo bw'amategeko, aganira na IGIHE yagize ati 'Saa sita z'ijoro zo kuri uyu wa 28 Ukwakira 2022 nibwo iminsi 30 yo kujurira igenwa n'itegeko yari irangiye. Yaba Ubushinjacyaha, Ndimbati cyangwa abaregeye indishyi ntawigeze ajuririra icyemezo cy'urukiko bivuze ko ubwo umukiriya wanjye ari umwere mu buryo budasubirwaho.'

Muri Werurwe 2022 nibwo Ndimbati yatawe muri yombi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwari rumukurikiranyeho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza imyaka y'ubukure.

Nyuma yo kugera imbere y'Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge, Ndimbati yasabiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo ku wa 28 Werurwe 2022.

Ni icyemezo kitamunyuze hamwe n'itsinda ry'abamwunganiraga mu mategeko bituma bahita bajuririra iki cyemezo mu Rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Ku wa 29 Nzeri 2022 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo cyo kurekura Ndimbati nyuma yo kubona ko nta bimenyetso bikomeye Ubushinjacyaha bwagaragaje byatuma akomeza gukurikiranwa mu nkiko.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umusumari-wa-nyuma-ku-rubanza-rwa-Ndimbati

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)