Umu-DASSO afunzwe ashinjwa gutuma umuturage avunika akaguru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusore witwa Gasigwa Venuste w'imyaka 29 arwariye mu bitaro bya Gatagara biherereye mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, ubusanzwe atuye mu mudugudu wa Nyarurama mu kagari ka Ruvuzo mu murenge wa Cyabakamyi mu karere ka Nyanza.

Yavuze ko yagiye kurangura inzoga yitwa urwarwa rw'ibitoki ari kugaruka abona DASSO zaje gukora umukwabu wo gushaka inzoga z'inkorano kwa sebuja (asanzwe anotsa inyama mu kabari ke), we ahita yiruka yikoreye ijerekani, DASSO na yo imwirukaho.

Ati 'Nabonye ubuyobozi nsubira inyuma, maze bantunga urutoki, DASSO Emmanuel (Ntakiyimana) aranyirukankana nikoreye ijerekani, ngira ubwo nzishyira hasi arakomeza aranyirukankana, tugera ku mukingo turasimbuka ahita angwa hejuru mpita mvunika.'

Gasigwa Venuste akomeza avuga ko bahise bamujyana kwa muganga ku kigo nderabuzima, ariko ubu ari mu bitaro bya Gatagara arwajwe na mukuru we, ntabasha guhina akaguru, afiteho igisima, kugira ngo agira aho ajya bisaba kumuterura bagatereka ku kagare maze bakamusunika, ukuguru kwe kwarabazwe

Ati 'Inzoga nari mfite ntizamenetse, ikosa yakoze ni ugukomeza akanyirukankana.'

Umuyobozi w'akarere ka Nyanza Erasme Ntazinda yabwiye UMUSEKE ko DASSO Emmanuel Ntakiyimana yatawe muri yombi.

Ati 'DASSO yatawe muri yombi, RIB iri gukora iperereza.'

Ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru cyabajije Gasigwa magingo aya igihe akirwariye mu bitaro imibereho ye uko yifashe, asubiza ko bamwemereye kumuvuza ngo akire kandi banamutangiye mituweli kuko ntayo yagiraga.

Ati 'Byose nibo babinkoreye, ngeze aha kubera bo kandi ibyabaye byari impanuka n'imbabazi mbonye uko najya kuzimusabira najyayo.'



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Umu-DASSO-afunzwe-ashinjwa-gutuma-umuturage-avunika-akaguru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)