Abatoza 5 bicariye ishyiga rishyushye muri shampiyona y'u Rwanda (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 7, nta mutoza urirukanwa gusa hari abicariye ishyiga rishyuye ni mu gihe hari n'abamaze guhabwa gasopo.

Shampiyona y'uyu mwaka wa 2022-23, nk'ibisanzwe yitabiriwe n'amakipe 16, gusa ku munsi wa 7 amazi yatangiye gucayuka buri kipe irimo kugenda igana mu cyiciro ibarizwamo.

Amakipe abiri gusa ari yo Rayon Sports na AS Kigali ni yo makipe ataratsindwa umukino n'umwe cyangwa ngo anganye. Rayon Sports mu mikino 5 imaze gukina yayitsinze yose ni mu gihe na AS Kigali imaze gukina 4 kandi yayitsinze. Marines ni yo itaratsinda umukino n'umwe aho yanganyije umwe wa Rutsiro intsindwa indi mikino 4.

Gusa nubwo shampiyona isa n'aho ikiri mu ntangiriro, hari abatoza bisa n'aho bamaze kujya ku gitutu isaha n'isaha batagize icyo bahindura bashobora kwirukanwa. Muri iyi nkuru turagaruka ku mazina 5.

Bisengimana Justin â€" Espoir FC

Ni umutoza winjiye mu ikipe ya Espoir FC mu ntangiriro z'uyu mwaka w'imikino avuye muri Rutsiro FC, yari agiye gusimbura Gatera Moussa werekeje muri Gorilla FC.

Asa n'aho yatengushye ubuyobozi bw'iyi kipe bwamugiriye icyizere aho iyi kipe mu mikino 6 yatsinzemo umwe wa Marines i Rusizi, banganya na Rutsiro indi 4 barayitsindwa.

Ubuyobozi bw'iyi kipe bwamuhaye imikino 3 aho bazakiramo APR FC na Gasogi United bagasura na Bugesera, yasabwe kubona amanota 5/9. Bivuze ko byibuze yasabwe gutsinda umukino umwe indi ibiri akayinganya, atabikora azafatirwa izindi ngamba zirimo no kwirukanwa.

Ruremesha Emmanuel â€" Rwamagana City

Nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, Rwamagana City yatandukanye n'abatoza bayizamuye bari bayobowe na Sammy maze ihabwa Ruremesha Emmanuel watoje amakipe arimo Mukura VS na Musanze FC.

Uyu mutoza na we ari mu batoza bicariye ikara ryaka kuko mu mikino 7 yatsinzemo umukino umwe gusa indi 6 arayitsindwa ubu akaba ari ku mwanya ubanziriza uwa nyuma n'amanita 3.

Aherutse kubwira itangazamakuru ko adafite ubwoba bwo gutakaza akazi ke cyane ko yizeye amanota mu yindi mikino kubera imikino yatakaje n'ubundi byari bigoye kuyitsinda kuko yari amakipe akomeye nka APR FC, Police FC na Rayon Sports. Ngo bagiye kwinjira mu makipe basa n'aho bari ku rwego rumwe.

Rwasamanzi Yves â€" Yves

Nubwo bigoranye ko yakwirukanwa n'ikipe ya Marines FC, gusa na none umutoza Yves Rwasamanzi ni umwe mu batoza bari ku gitutu gikomeye kubera ko iyi kipe ari yo ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona n'inota 1 aho mu mikino 5 yakinnye yatsinzwe ine anganya umwe.

Yves Rwasamanze nubwo bamwe bemeza ko atari mu batoza bashobora kwirukanwa mu buryo bworoshye na Marines FC bitewe n'uko babanye n'ibyo yayifashije, gusa na we afite ihurizo ryo gukura iyi kipe ku mwanya wa nyuma n'aho bitabaye ibyo akazi ke kaba karimo kagenda kajya mu mazi abira.

Afhamia Lofti â€"Mukura VS

Umunya-Tunisia, Lofti Afahmia utoza ikipe ya Mukura VS na we ntabwo yorohewe muri shampiyona kuko iri ku mwanya wa 13 n'amanota 6 mu mikino 7 aho yatsinzemo imikino 2 gusa atsindwa 5.

Ni umutoza ushobora kukubwira ko afite abakinnyi bake bitewe n'ibihano byafatiwe iyi kipe byo kutandikisha abakinnyi bashya kubera umwenda itishyuye umutoza wayitsinze. Yemerewe gukinisha ari 13 gusa, gusa na none ntabwo bimukuraho igitutu kuko bitavuze ko agomba gutakaza buri mukino.

Uretse no kwirukanwa na we akomeje gutsindwa mu rwego rwo kurinda izina rye ashobora no kwegura. Mukura VS imenyereweho kutihanganira umutoza utsindwa ibibazo byose yaba ahura nabyo mu kazi ke, uyu na we ashobora kwisanga mu bagenda ikipe ikomeje kubura umusaruro.

Seninga Innocent â€" Sunrise FC

Amanota 6 mu mikino 7 ntabwo ari amanota ashimishije kuri iyi kipe yo mu Ntara y'Iburasirazuba mu Karere ka Nyagatare.

Uyu mutoza mu buryo butunguranye na we yatangiye kwisanga ku gitutu nyuma yo gutsindira Golgotha Police FC na Kiyovu Sports i Kigali, benshi bumvaga iyi kipe igiye kuza mu makipe y'imbere ariko ubu iri ku mwanya wa 10 n'amanota 8.

Amakuru avuga ko ubuyobozi butashimishijwe no gutsindwa na Musanze FC ku Bworoherane ndetse bakaza kubambwirwa i Golgotha na Mukura VS yahabatsindiye 2-1, kuri iki kibuga kandi kimenyerewe nk'imbehe ya yo bahanganyirije na Rutsiro na Gorilla.

Seninga arasabwa gukora ibisa n'ibitangaza kuko bitabaye ibyo mu mikino 3 iri imbere iyi kipe yakwisanga mu makipe ya nyuma kuko afitemo imikino 3 kandi ikomeye yose izabera i Kigali, bazahera kuri Rayon Sports bakurikizeho APR FC ndetse na Gasogi United bataratsindaho.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abatoza-5-bicariye-ishyiga-rishyushye-muri-shampiyona-y-u-rwanda-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)