U Rwanda rwatsinze Uganda rwegukana igikombe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 20 mu mukino wa Handball yatsinze Uganda mu mikino y'Akarere ka V yegukana igikombe cya IHF Trophy 2023

Ni irushanwa rimaze iminsi ribera muri Kenya u Rwanda rwatsinze Uganda ibitego 39-37 kuri Ulinzi Complex ruhita rubona itike y'igikombe 'IHF Trophy Africa 2022'.

Uyu mukino wari ukomeye ku mpande zombi aho amakipe yombi wabonaga afite inyota y'itsinzi. U Rwanda rwasoje igice cya mbere ruri imbere n'ibitego 17-16.

Iminota ya mbere y'igice cya kabiri u Rwanda rwarushijwe na Uganda ariko rwaje kongera kwigaranzura iki gihugu mu minota ya nyuma maze umukino urangira ari ibitego 39-37.

U Rwanda rwegukanye iki gikombe nyuma y'uko mu batarengeje imyaka 18 rwari rumaze gutsinda u Burundi muri 1/2 rugera ku mukino wa nyuma.

Kapiteni w'ikipe y'igihugu ashyikirizwa igikombe
Byari ibyishimo ku basore b'u Rwanda



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/u-rwanda-rwatsinze-uganda-rwegukana-igikombe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)