Mugabekazi Ndahiro Queen azaserukira u Rwanda... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukwakira 2022, ni bwo komite itegura iri rushanwa, yasohoye amafoto y'abakobwa bahagarariye ibihugu byabo bahataniye ikamba rya Miss University Africa, kuri iyi nshuro, aho agaragaza buri umwe yifotoje afashe ibendera ry'igihugu cye.

Abakobwa bahataniye ikamba barimo uwo muri Côte d'Ivoire, u Rwanda, Angola, Benin, Botwasana, Burkina Faso, Burundi, Cameroon, Cape Verde, Chad, Comors, RDC, Congo Brazzaville, Djibouti, Egypt, Eritrea, Eswatini, Ethiopia, Gabon, Gambia, Ghana, Guinea Conakry, Guinea Bissau, Kenya, Lesotho, Liberai, Madagascar, Malawi, Mali, Mauritania, Mauritius n'abandi.

Mugabekazi Ndahiro uhagarariye u Rwanda, ni umwe mu bakobwa bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2022, kugeza ubwo yegukanye ikamba rya Miss Photogenic.

Agiye guserukira u Rwanda abisikana na Umwiza Phionah waserukiye u Rwanda na Umutoni Linda wahagarariye u Rwanda mu 2017 ndetse na Umunyana Shanitah mu 2018 wegukanye ibihembo bitatu, muri iri rushanwa.

Ubwo yari muri Miss Rwanda, Mugabekazi yatanze umushinga wo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abakobwa.

Uyu mukobwa yavutse ku wa Nzeri 2002 avukira mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro, ni umuhererezi mu muryango w'abana batatu.

Mugabekazi yize amashuri abanza i Nyandungu kwa Hadji, icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye (O Level) yize kuri Lycée Notre Dame de Citeaux.

Yasoreje amashuri yisumbuye (A Level) kuri Lycée de Kigali aho yize Ubugenge, Ubutabire n'ubumenyamuntu (PCB).

Umukobwa wegukana ikamba rya Miss University Africa ahembwa amadorali 50,000 n'imodoka nshya. Agirwa kandi Ambasaderi w'Abanyeshuri b'Umuryango w'Abibumbye.

Umukobwa uzegukana ikamba azasimbura umunya-Somalia, Adar Yusuf wabaye Miss University Africa 2021.

Adar yambitswe iri kamba mu birori byo gusoza iri rushanwa byebereye mu Mujyi wa Abuja mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 18 Ukuboza 2021. 

Mugabekazi Ndahiro Queen witabiriye Miss Rwanda 2022 ni we ugiye guserukira u Rwanda muri Miss University Africa 

Mugabekazi agiye guserukira u Rwanda abisikana na Umwiza Phionah  wabaye igisonga cya kane 

Uyu mukobwa yari yiyamamaje muri Miss Rwanda ahagarariye Intara y'Iburasirazuba 

Mugabekazi ari ku rutonde rw'abakobwa 55 bahagarariye ibihugu byo muri Afurika muri iri rushanwa 

Mugabekazi asanzwe afite ikamba rya Miss Photogenic 2022




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122350/mugabekazi-ndahiro-queen-azaserukira-u-rwanda-muri-miss-university-africa-122350.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)