Rema yishimiye ko ijwi rye rigiye kumvikana m... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Divine Ikubor uzwi nka Rema mu muziki, umwe mu bahanzi bakomeye ku mugabane wa Africa ukomoka muri Nigeria, akomeje gutera imbere ku rwego mpuzamahanga aho kuri ubu agiye kumvikana mu gice cya kabiri cya Black Panther cyahawe izina rya 'Wakanda Forever'. Rema akaba yamaze kugaragaza ko yishimiye ko ijwi rye rigiye kumvikana muri iyi filime itegerezanywe amashyushyu na benshi.

Abinyujije ku rukuta rwa Instagram ye, Rema yagize ati: "Ijwi ryanjye muri Black Panther, nabuze icyo mvuga! Nshimiye abantu bose bagize uruhare kugira ngo ibi bibe. Wakanda iteka ryose!!''. Ibi yabivuze nyuma y'aho hasohotse amashusho amara umunota umwe n'amasegonda 35 yamamaza iyi filime, yumvikanamo ijwi ry'uyu muhanzi aririmba.

Rema wishimiye ko ijwi rye rizumvikana mu ndirimbo iri muzizakoreshwa muri iyi filime, ntabwo yigeze atangaza izina ry'iyi ndirimbo ahubwo yararikiye abafana be kuzareba iyi filime bagashira amatsiko. Rema akaba agiye guhurira na Rihanna muri iyi filime iteganijwe kuzasohoka ku itariki 11/11/2022.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122335/rema-yishimiye-ko-ijwi-rye-rigiye-kumvikana-muri-black-panther-2-122335.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)