Reba abanyarwandakazi bakina firime nyarwanda bakunzwe kurusha abandi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

1. Uwimpundu sandrie (Rufonsina Umuturanyi)

Abenshi mwamunye mu mwaka wa 2020 ariko siwo yatangiriyemo gukina filime, dore ko yatangiye mu mwaka wa 2009.

Iyo asobanura inzira y'urugendo rwe yumvikana nk'inzira igoranye kuva muri uwo mwaka atangiye akaza kumenyekana muri za 2019-2020.

Yamenyekanye muri filime nka Seburikoko, Papa Sava, Nyirankotse ndetse na Umuturanyi yamugize ikirangirire.

2.Usanase Bahavu Jeannete (Kami Impanga)

Bahavu Jeannette Usanase ni umwe mu bamaze kwigaririraimitima ya benshi muri sinema Nyarwanda, yamenyekanye muri filime zitandukanye zirimo City Maid yakinnyemo yitwa Diane yamugize ikirangirire kuri ubu akaba ari kubarizwa muyitwa Impanga Series akinamo yitwa Kami.

Bahavu yashyingiranwe na Ndayikingurukiye Fleury kuri ubu bafitanye umwana umwe ari nawe mfura yabo.

3.Niyomubyeyi Noella (FoFo Papa Sava)

Niyomubyeyi Noella Gentille ukina muri Filime z'uruhererekane zizwi nka Papa Sava na Seburikoko, nawe ari mu bakobwa b akina Filime bakunzwe cyane kubera ikimero cye gitangaje gikurura benshi.

Yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2016 ubwo yagaragaraga muyitwa Virunga high school yatambukaga kuri Lemigo tv, icyo gihe abantu benshi bakomeje kumubwira ko ashoboye kandi azagera kure niko gufata iyambere ajya gukora igeragezwa (Casting) muri filime 'Seburikoko' itambuka kuri televiziyo y'igihugu.

4.Mukayizere Djalia (kecapu Bamenya Series)
Kecapu uzwi na benshi kubera kwigarurira umwanya munini muri filime ya bamenya yanamugize icyamamare, yatangiye gukina filime mu mwaka wa 2010 atangiriye muri filime 'Ntaheza h'Isi'.

Yaje gukomereza mu zindi filime zitandukanye ariko izina rye rikiri hasi, bimusaba kuza muri filime 'Bamenya' yamugize icyamamare dore ko ari nayo yakuyemo izina Kecapu.

5. Bazongere Rosie (Citymaid)

Azwi muri filime zitandukanye harimo nka Citymaid, Papa Sava, Impanga, Hustle ivuga ku buzima bwe bwite ndetse n'izindi nyinshi.

Ni umukobwa wazamuye amarangamutima ya benshi ku bw'inkuru y'ubuzima bugoye yanyuze yaje no kumubera inzira imwinjiza mu miryango ya sinema nyarwanda.

6. Munezero Aline (BijouxBamenya Series)

Yatangiye umwuga wo gukina filime akiga mu mashuri abanza aho yagendaga ayobora abandi bana mu dukino dukinirwa mu ruhame, ibi byatumye yigirira icyizere aranabikurana aza gutangira gukina nk'umwuga mu mwaka wa 2016.

Amaze gukina muri filime nyinshi harimo nka: Gica, Umugabo wanjye, Nyirabayazana, Sakabaka, Bazirunge,City Maid, Bamenya, Impamvu n'izindi.

7.Ingabire_Pascaline

Ingabire Pascaline n'umwe mubanyarwandakazi bakunzwe muri sinema nyarwanda , aho yakunzwe ku izina rya Samantha na Teta muri filime zitwaga ayo mazina n'ubundi , usibye iyo firime yakinnyemo kandi hari niye bwite yakinnyemo yitwa 'Inzozi Series ' yitwa Mukaneza .



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/reba-abanyarwandakazi-bakina-firime-nyarwanda-bakunzwe-kurusha-abandi-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)