Gicumbi:Umusore wari umaze igihe agerageza kwiyahura yasanzwe yapfuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki ya 25 Ukwakira 2022, mu Murenge wa Mukarange, Akagari ka Rugerero mu Mudugudu wa Ruziku mu Karere ka Gicumbi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Ruagerero, RUKIRABARAME Eric yahamirije Umuseke dukesha iyi nkuru ko koko amakuru y'uru rupfu bayamenye bayabwiwe na mushiki we.

Yagize ati 'Mu masaha ya saa munani nibwo twamenye ko yiyahuye. Uwamubonye ni mushiki we ubwo yari avuye kwahira ubwatsi bw'inka.'

Asobanura uko byagenze Gitifu yagize ati 'Kwiyahura ku wo musore, yari afite inzu yararagamo mu gikari, yahengereye abantu bose badahari, arangije ajyamo, arakinga, urugi ateramo imisumari myinshi cyane ku buryo utabasha kurusunika ngo rukinguke, ajyamo ariyahura.'

Uyu muyobozi avuga ko mushiki we wari uvuye kwahira, yaje agasanga nta muntu uhari kandi yari azi neza ko nta hantu yagiye, abonye hakinze, ahamagara ababyeyi be, barebera mu idirishya basanga yamaze kwiyahura.

Inzego zitandukanye z'ubuyobozi bw'ibanze ndetse n'iz'urwego rw'ubugenzacyaha zahise zihagera kugira ngo zimenye amakuru kuri urwo rupfu.

Gitifu Rukirabarame yavuze ko mu muryango nta kibazo kidasanzwe cyarimo yaba amakimbirane cyangwa intonganya ku buryo byatuma yiyambura ubuzima.

Gusa avuga ko atari ubwa mbere yari agerageje kwiyahura ariko agatabarwa atarashiramo umwuka.

Yagize ati 'Twaganiriye n'umuryango batubwira ko yari abigerageje inshuro nk'eshatu. Yigeze kurya amabuye ya radio, arongera ashaka kwiyahuza imiti yica imbeba nabwo ntiyagira ikibazo.'

Uyu muyobozi yasabye urubyiruko gushaka icyo rukora rukiteza imbere aho gutekereza kwiyambura Ubuzima.

Src:Umuseke



Source : https://umuryango.rw/amakuru/article/gicumbi-umusore-wari-umaze-igihe-agerageza-kwiyahura-yasanzwe-yapfuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)