Perezida Kagame yakiriye intumwa y'umuhuza wa Congo n'u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nk'uko byatangajwe n'ibiro by'Umukuru w'Igihugu Village Urugwiro, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere nibwo iyi ntumwa izanye ubutumwa bwa Perezida João Lourenço, akaba anayoboye Umuryango w'Ibihugu byo mu Karere k'Ibiyaga bigari (ICGLR).

Ubutumwa banyujije kuri Twitter bugira buti 'Kuri iki gicamunsi muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w'Ububanye n'Amahanga wa Angola, Hon. Antonio Tete uri mu Rwanda, azanye ubutumwa bwa Perezida João Lourenço.'

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Angola, Hon. Antonio Tete ari mu Rwanda nyuma yo kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho naho yari yashyiriye Perezida Antoine Felix Tshisekedi ubutumwa yahawe na Perezida João Lourenço mu rwego rwo gushaka igisubizo ku bibazo by'umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo.

Hon. Antonio Tete ashyikirije aba bakuru b'ibihugu ubu butumwa bwa Perezida João Lourenço, mu gihe mu Burasirazuba bwa Congo hakomeje imirwano ihuza M23 n'ingabo za leta FARDC, ndetse ibihugu byombi umubano wabyo ukaba urimo agatotsi kubera ibi bibazo by'umutekano muke.

Perezida wa Angola, João Lourenço niwe muhuza w'u Rwanda na Congo kubera umwuka mubi uri hagati y'ibihugu byombi, muri Nyakanga uyu mwaka yahurije hamwe abakuru b'ibihugu byombi mu biganiro bigamije gushaka igisubizo ku gihu kiri mu mubano w'u Rwanda na DR Congo.

Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Tete, nyuma y'aho Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika mu itangazo washyize ahagaragara, binyuze kuri Perezida wa AU akaba na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, hamwe na Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, bagaragaje ko bahangayikishijwe n'ibibazo by'umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharahira Demokarasi ya Congo (RDC).

Aba bayobozi kandi basabye ko haba ibiganiro ku ntambara yubuye hagati y'umutwe wa M23 n'Ingabo za RDC (FARDC), yatumye icyo gihugu kirushaho kwikoma u Rwanda, kikirukana Ambasaderi warwo.

Ni mu gihe kandi kuri uyu wa Mbere Perezida Kagame yatangaje ko yagiranye ibiganiro n'Umunyamabanga Mukuru wa UN, António Guterres, cyibanze ku bibazo by'umutekano muke bikomeje kurushaho kwiyongera mu Burasirazubz bwa RDC, ndetse banemeranya ko uburyo bwo guhosha no kubikemura ari ugukurikiza inzira y'amahoro yagenwe n'ibiganiro byabereye i Nairobi hamwe n'ibya Luanda.

Ibaruwa yahawe Ambasaderi Karega, bivugwa ko ari nayo yahawe Alice Kimpembe Bamba wari 'Chargé d'Affaires' wa RDC mu Rwanda, amenyeshwa ko agomba kuba asubiye i Kinshasa.



Source : https://imirasire.com/?Perezida-Kagame-yakiriye-intumwa-y-umuhuza-wa-Congo-n-u-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)