Ambasaderi Vincent Karega wirukanwe na Congo yasezeye abo bakoranaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwo mwanzuro Ambasaderi Karega yawumenyeshejwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, ko afite amasaha 48 yo kuba atakiri ku butaka bw'iki gihugu.

Bivuze ko Karega yagombaga kuva ku butaka bwa RDC bitarenze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 2 Ugushyingo 2022. We ntiyahisemo gutegereza icyo gihe ahubwo yafashe umwanzuro wo guhita ava ku butaka bwa RDC cyane ko hashize igihe kinini iki gihugu cyaramwijunditse.

Amakuru avuga ko mu masaha ya nyuma ya Saa Sita kuri uyu wa Mbere, tariki 31 Ukwakira 2022, Ambasaderi Karega yahagurutse i Kinshasa agana muri Congo Brazzaville aho agomba kuva ataha i Kigali.

Kuva kwa Karega muri RDC ntibivuze ko Ambasade y'u Rwanda muri iki gihugu ifunze, ahubwo irakomeza gukora nk'ibisanzwe kuko abandi badipolomate bo bagumye mu kazi kabo nk'ibisanzwe.

Inama Nkuru ya Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Conseil Supérieur de la Défense) yakoranyijwe na Perezida Tshisekedi, ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022 i Kinshasa ni yo yafashe umwanzuro wo kwirukana Ambasaderi Karega.

Umwanzuro wa mbere wayo uvuga ko iyi nama yasabye Guverinoma "kwirukana mu masaha 48, uhereye igihe azamenyesherezwa iki cyemezo, Vincent Karega, Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo."

Ni icyemezo basabye kubera ko u Rwanda ngo rwakomeje gushyigikira umutwe wa M23, ndetse ko ngo ubuyobozi bw'u Rwanda bwirengagije imirongo migari yemeranyijweho mu gukemura ibibazo by'umutekabo muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda, Alain Mukuralinda, yabwiye IGIHE ko uburyo RDC yirukanyemo Ambasaderi Karega bunyuranyije n'uko bisanzwe bikorwa muri dipolomasi.

Ati ' Ntabwo bikorwa utabanje guhamagara Ambasaderi ngo muganire unamubwire icyemezo mugiye gufata. Cyangwa se niba mwagifashe, umuhamagare ubanze ukimubwire na we ntaze kubibona kuri televiziyo.'

Mukuralinda yavuze ko Ambasaderi w'u Rwanda yamenye umwanzuro yafatiwe abikuye kuri televiziyo nk'uko n'abandi bose babibonye. Ati 'Inama yarabaye icyemezo kirafatwa, Umuvugizi wa Guverinoma aragisoma bijya ku mbuga nkoranyambaga no kuri televiziyo n'ahandi hose.'

Yakomeje avuga ko kandi uburyo umwanzuro uvuga, ko Inama y'Umutekano yasabye Guverinoma kwirukana Karega, bidafututse, kuko abagize Guverinoma bari no muri iyo nama.

Ati 'Ushinzwe dipolomasi mukuru mu gihugu ni Perezida wa Repubulika na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga […] abo bose bari bari mu nama yafashe imyanzuro, wasobanura ute ko biri buze kujya mu nama ya Guverinoma n'ubundi igizwe nanone n'abo bantu?'

Guverinoma ya RDC yaherukaga guhamagaza Karega muri Gicurasi uyu mwaka kugira ngo atange ibisobanuro ku birego iki gihugu gishinja u Rwanda ko rutera inkunga Umutwe wa M23.

Ku rundi ruhande, u Rwanda rwatangaje ko rwababajwe n'umwanzuro wafashwe na Guverinoma ya RDC wo kwirukana Ambasaderi Vincent Karega, itangaza ko inzego z'umutekano zikomeje kuba maso kubera ibibazo by'umutekano muke bikomeje ku butaka bwa Congo.

Itangazo u Rwanda rwashyize hanze, rivuga ko 'rwababajwe n'umwanzuro wa Guverinoma ya RDC wo kwirukana Ambasaderi w'u Rwanda Vincent Karega.'

Guverinoma y'u Rwanda ivuga ko 'Inzego z'umutekano ku mupaka wacu na RDC zikomeje kuryamira amajanja mu gihe tukigenzura ibibazo biri kubera muri Congo.'

U Rwanda kandi rwagaragaje ko ruhangayikishijwe n'ubufatanye buri hagati y'ingabo za Congo (FARDC) n'umutwe wa FDLR ugamije guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

Muri iri tangazo, u Rwanda ruvuga ko rufite impungenge z'uburyo FARDC na FDLR bakomeje kwegera umupaka warwo bitwaje intwaro ziremereye.

U Rwanda rwongeye guhamagarira umuryango mpuzamahanga gukurikiranira hafi imvugo z'urwango n'ihohoterwa rikorerwa abavuga Ikinyarwanda muri Congo, bikagirwamo uruhare n'ubuyobozi bwa Congo.

Bati 'Uku kwinjiza FDLR muri FARDC n'imikoranire bafitanye, bijyanye n'ubu bwiyongere bw'imvugo z'urwango n'ubugizi bwa nabi bwibasiye Abanyarwanda muri Congo n'abandi bavuga Ikinyarwanda batuye muri Congo.'

Ku bijyanye n'ibirego Congo ishinja u Rwanda byo gushyigikira M23, u Rwanda rwavuze ko ari urwitwazo rwa Guverinoma ya Congo mu guhunga ibibazo biri mu miyoborere ndetse no kunanirwa kurinda umutekano.

Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko rushyigikiye uburyo bwo kugarura amahoro muri Congo buciye mu nzira zatangijwe z'ibiganiro haba ibya Luanda muri Angola ndetse n'ibya Nairobi.



Source : https://imirasire.com/?Ambasaderi-Vincent-Karega-wirukanwe-na-Congo-yasezeye-abo-bakoranaga

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)