Nigeria yabaye igihugu kinyamuryango muri You... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Ukwakira 2022, nibwo byatangajwe. YouthConnekt Africa Hub, yatangaje ko bishimiye guha ikaze Nigeria mu muryango w'ibihugu byitabira iyi nama, byatumye iba iguhugu cya 31.

Bashimye Guverinoma ya Nigeria, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP) rikorera muri Nigeria, 'ku bw'umuhate n'ubushake bagaragaje mu gushaka kwinjira muri iri huriro'.

Nigeria ni kimwe mu bihugu byihagazeho ku Mugabane wa Afurika, kandi ni cyo cya mbere gituwe n'abaturage benshi. Gikoreshwamo indimi zirenga 525.

Ni kimwe mu bihugu biri ku rwego rwiza mu gutegura no gutunganya filime ku Isi yose. Iwabo w'abatunzi nka Dangote, nimero ya mbere muri Afurika.

Iki gihugu gihagaze neza mu muziki ku ruhando rw'Isi. Nta mezi abiri yirenga nta muhanzi wo muri iki gihugu utaramiye mu Rwanda cyangwa se ahandi.

Inyandiko zimwe zigaragaza ko iki gihugu gishyigikira abahanzi babo mu buryo bukomeye, ku buryo uruganda rw'umuziki ruza mu myanya y'imbere mu kwinjiza amafaranga menshi mu misoro muri iki gihugu.

Ariko kandi abahanzi baho barize cyane, ku buryo usanga umuntu nka Davido afite icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters).

Nigeria irazwi cyane ku Isi kubera abahanzi yibarutsemo barimo nka Tiwa Savage, rurangiranwa Burna Boy, Yemi Alade n'abandi benshi.

Iki gihugu cyanagize abakinnyi b'umupira w'amaguru bubatse amazina ku Isi nka Jay Jay Okocha n'abandi benshi. 

Gifite urubyiruko rwiteje imbere kandi rwahanze akazi. Zimwe mu ntego za Youth Connekt Africa ni ukurema imirimo mishya ku rubyiruko miliyoni 10, guhuza urubyiruko rurenga miliyoni 100 rwo muri Afurika, gutera inkunga urubyiruko miliyoni 25 n'ibindi.

YouthConnekt Africa isanzwe yitabirwa n'ibihugu birimo Botswana, Tchad, Mauritania, Mali, Gabon, Ethiopia, Cape Verde, Sao Tome, Ghana, Madagascar, Cameroun, Zimbabwe, Guinee, Burkina Faso, Gambia, Togo, Senegal, RD Congo, u Rwanda, Uganda, n'ibindi.

Inama ya YouthConneckt Africa iherutse kubera mu Rwanda, ku wa 13-15 Ukwakira 2022. Biteganyijwe ko umwaka utaha iyi nama izabera mu gihugu cya Kenya.

Iyi nama yitabiriwe n'ibihugu bitandukanye birimo na Nigeria, mu rwego rwo gushaka uko iki gihugu cyajya kitabira iyi nama mu buryo buhoraho.

Mu bayobozi bo muri Nigeria bari mu Rwanda icyo gihe, barimo Minisitiri w'Urubyiruko na Siporo, Olusegun Olufehinti, Hajiya Amina Dauran  n'abandi.

 

Nigeria yabaye igihugu kinyamuryango cya 31 cyemeje kwitabira YouthConnekt Africa Summit


Imibare ya Banki y'Isi yo mu 2020, igaragaza ko Nigeria ituwe n'abantu miliyoni 206.1 



Mu Ukwakira 2022, iyi nama yitabiriwe n'urubyiruko rusaga ibihumbi 9



Abakanyujijeho mu mupira w'amaguru bitabiriye iyi nama yabaga ku nshuro ya gatanu


Perezida Kagame ni we wafunguye ku mugaragaro iyi nama-Ahamagarira urubyiruko rwa Afurika kugira intego, umwete n'ikinyabupfura



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122235/nigeria-iwabo-wa-burna-boy-tiwa-savage-yabaye-igihugu-kinyamuryango-muri-youthconnekt-122235.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)