Miss Muyango na Clapton kibonge nibo bazayobo... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iwacu Comedy Show ni igitaramo cyateguwe na Zuby Comedy igizwe na Sam ndetse na Seth, aba akaba ari abanyarwenya bakomeye mu gusetsa mu Rwanda.

Seth aganira na inyaRwanda.com, yavuze ko impamvu bahisemo Muyango na Clapton kuyobora igitaramo cya Iwacu Comedy ari uko aba bombi ubushobozi bwo gushimisha abantu babubabonyemo, kandi ko bizeye neza ko abantu bazishima.

Iwacu Comedy ni igitaramo kizagaragaramo abanyarwenya b'amazina azwi, ndetse banafatiye runini iki gisata cy'imyidagaduro.


Miss Muyango azayobora igitamo cya Iwacu Comedy

Usibye Miss Muyango na Clapton Kibonge, harimo umunyarwenya Mc Tricky uzaturuka muri Kenya ndetse na Kanyamukwego, Rusine, Fally Merci ndetse na Zuby Comedy bateguye iki gitaramo.

Ni igitaramo giteganyijwe kuba ku itariki 6 Ugushyingo 2022 muri Camp Kigali, aho hazaba harimo abanyarwenya batandukanye ndetse bakomeye.


Clapton azafatanya na Miss Muyango


Clapton na Miss Muyango nibo bazayobora igitaramo cya Iwacu Comedy



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122237/miss-muyango-na-clapton-kibonge-nibo-bazayobora-igitaramo-cya-iwacu-comedy-122237.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)