Minisitiri Bayisenge mu bashenguwe n'urupfu r... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku Cyumweru tariki 23 Ukwakira 2022, nibwo imodoka yo mu bwoko bwa Howo yakoze impanuka mu karere ka Nyarugenge aho yataye umuhanda ikagonga imodoka nto n'abandi bantu bari hafi y'umuhanda, batandatu muri bo bahatakariza ubuzima.

Batatu mu bahitanywe n'iyo mpanuka, ni abana batatu bava inda imwe bo mu Karere ka Rwamagana, aribo; Fruit Sikubwabo Joseph wari ufite imyaka 15, Shami Sikubwabo Herve wari ufite imyaka 13 na murumuna wabo Racine Sikubwabo Honore wari ufite imyaka 10 y'amavuko.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, DR Bayisenge Jeannette ni umwe mu bagaragaje akababaro yatewe n'urupfu rw'aba bana bashyinguwe kuri uyu wa 26 Ukwakira, anihanganisha umuryango bakomokamo uri mu bihe by'agahinda, aho yatanze ubutumwa yifashishije urubuga rwa Twitter.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122266/minisitiri-bayisenge-mu-bashenguwe-nurupfu-rwabana-batatu-bavukana-bahitanywe-nimpanuka-122266.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)