M23 yashyizeho Umuyobozi mushya wa Teritwari ya Rutshuru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bwana Wilson Ngarambe yagizwe Adiministrateri wa Teritwari ya Rutshuru akaba asimbuye Col. Luc Albert Nyengele wari warashyizweho na Perezida Felix Tshisekedi mu cyiswe Etat de siege.

Rwandatribune ivugako nyuma y'ifatwa ry'umujyi wa Rutshuru Col Luc Albert Nyengele yahungiye ahitwa Mabenga ubwo twandikaga iyi nkuru biravugwa ko umutwe wa M23 irikwerekeza muri ako gace ku buryo naho imirwano ishobora kurota.

Mu butumwa yatanze abucishije kurukuta rwa Facebook Bwana Cedrick Sadiki umwe mu bavuga rikijyana muri Rutshuru yavuze ko ibiro bya Wilson Ngarambe biraba bikorera muri Sheferi ya Bwisha.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/M23-yashyizeho-Umuyobozi-mushya-wa-Teritwari-ya-Rutshuru

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)