Kenya: Barimo barasaba Perezida Ruto gushyira mu bikorwa ibyo yabasezeranyije yiyamamaza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Icyo gihe William Ruto yagize ati: "Abantu benshi bavunwa no kubona bando, hariya mu isoko, guhamagaza telefone ntuzakenera bando, kubera ko tuzatunganya inzira yo kunyuzamo imari yacu, ni ngombwa ko habaho inzira yo mu buryo bw'ikoranabuhanga ya Guverinoma, kugira ngo ntiwishyuzwe kuba wakoresheje iyo nzira, ahubwo wishyuzwe ikintu waguze gusa."

Perezida William Ruto ngo yavuze ko abo baturage bazashobora gukoresha telefone ndetse na Interineti nta kiguzi, kugira ngo biboroheze igiciro ubundi cyari hejuru, kandi ngo binazamure abakora ubucuruzi bushingira ahanini ku itumanaho.

Yagize ati: "Mu bucuruzi mu masoko yanyu, uzajya uhamagaza telefone nta kiguzi azasabwa, kandi no guhamagara ntibizajya bicikagurika, kuko tuzaba twahuje imiyoboro."

Icyo gihe William Ruto yari yarabaye Perezida, yavuze ko harangije gukorwa inyigo y'amafaranga uwo mushinga wazatwara, avuga ko Guverinoma ye izakenera Amashilingi ya Kenya agera kuri Miliyari 38 kugira ngo ushyirwe mu bikorwa.

Yagize ati: "Nk'uko twashyize mu bikorwa umushinga wo gukwirakwiza amashanyarazi, ni nako tuzabigenza mu gukwirakwiza Interineti. Tuzayoherereza buri nzu, buri soko, buri shuri, ahantu hose hari ipoto y'amashanyarazi tuzahashyira Interineti. Urubyiruko ruzashobora gukomeza ubucuruzi bukorerwa kuri Interineti nta kiguzi bisabye."



Source : https://imirasire.com/?Kenya-Barimo-barasaba-Perezida-Ruto-gushyira-mu-bikorwa-ibyo-yabasezeranyije

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)