Impaka zishire! Aho Harmonize, Phil Peter na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo ku wa 7 Ukuboza 2015 [Yari imaze kurebwa n'abantu 894,720 ubwo twandika iyi nkuru], yavuze ko byari ibihe bitoroshye kuri we mu ifatwa ry'amashusho yayo, kuko byamusabye gucurama [Umutwe uri ku butaka amaguru ari mu kirere], ku buryo byarangiye umutwe uri kumurya mu buryo bukomeye.

Yavuze ko Barrel Maker wafashe aya mashusho yamusubirishijemo inshuro zitabarika, ashaka gufata ishusho rizima, aririmba, aboshye amaboko, abasore batatu b'ibigango babiri bamugendana mu maboko. Bimeze nko gucurika umuntu, ubundi ukamukorana urugendo.

Kuri we, n'ubwo byamusabye ubwitange bwo ku kigero cyo hejuru, ariko byatanze umusaruro w'indirimbo yari akeneye. Avuga ko yishimira ikipe y'abahanga bakoranye mu kunoza iyi ndirimbo, akanateguza zimwe mu ndirimbo ziri kuri album ye.

Uyu mugabo w'imyaka 41 y'amavuko, atuye mu Mujyi wa Kansas muri Leta ya Missouri, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni umwanditsi w'ibitabo wihariye. Ni we kandi washinze Inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Black Clover Records, ndetse yabaye umunyamakuru kuri KRBZ yumvikana kuri 96.5 Fm, aho yakoraga ikiganiro 'Buzz Show', yanakoze kuri Black Clover Radio.

Ubundi azwi cyane mu ndirimbo zirimo 'Alphabet Insanity' yo mu 2014, 'Angel of Death' yo mu 2016 n'izindi.

Muri iyi ndirimbo 'Upside Down Flow' yakoresheje imbaraga nyinshi, kuko yamaze iminota 2 n'amasegonda 16 arapa acuramye, aboshye n'amaboko.

Uyu mugabo afite ibishushanyo byinshi ku mubiri (Tatoo), cyane cyane ku maboko. Mu 2011, yanze kontaro yahawe na Sony ya 250,000$ yo kugura album ze, arabyanga.

Impaka zishire hagati ya Harmonize, Dj Phil Peter na Kenny Sol

Uburyo Mac Lethal yakozemo amashusho y'indirimbo ye bwifashishijwe n'umuhanzi-Tanzania Harmonize mu ndirimbo 'Leave Me Alone' yakoranye n'umuhanzikazi Abigail Chams.

Ubu buryo kandi bwifashishijwe na Dj Phil Peter na Kenny Sol mu ndirimbo yabo 'Terimometa'.

Iya Harmonize yasohotse ku wa 18 Ukwakira 2022, mu gihe iya Phil Peter na Kenny Sol yasohotse ku wa 23 Nzeri 2022- Buri wese arumva iyasohotse mbere.

'Leave me alone' imaze kurebwa n'abantu 662,603 iherekejwe n'ibitekerezo birenge ibihumbi bitatu. Ni mu gihe 'Terimometa' imaze kurebwa n'abantu 549,048, iherekejwe n'ibitekerezo birenga 1000.

Witegereje neza, ku isegonda rya 20' mu ndirimbo 'Terimometa' Kenny Sol atangira kuririmba acuramye, aboshye amaboko ateruwe n'abasore babiri. Aririmba ataka umukunzi we, avuga ko ashaka kuba inshuti ye y'akadasohoka.

Ku munota wa 1 n'amasegonda 5' nabwo yongera kugaragara aririmba acuramye, ariko noneho amaboko aboshye atagaragara. We aba aririmba ntabwo arapa.

Uburyo Dj Phil Peter na Kenny Sol bakoze aya mashusho, birahura neza n'uburyo Mac Lethal yayakoze. Aho bitandukanira, ni uko amashusho yose Kenny Sol adacuramye, kandi akaba aririmba nk'umuririmbyi aho kurapa nk'umuraperi.

Mu ndirimbo 'Leave me alone', Harmonize yakoze amashusho neza neza asa n'aya Mac Lethal mu ndirimbo ye yise 'Upside Down Flow' yasohoye mu 2015-Mbese harimo ikimenyetso cya bihwanye.

Harmonize we atangira atekera itabi, abasore babiri bamugendana, kuko aba acuritse, ubundi akarapa neza neza nk'uko Mac Lethal yabigenje.

Aho bitandukanira ariko ni uko Harmonize ataboshye amaboko, kandi itabi aba ari gutumura ararijugunya ubundi akiyambaza Imana.

Yaba indirimbo ya Harmonize, iya Dj Phil Peter na Kenny Sol basohoye bakuye igitekerezo- shusho ku ndirimbo y'uyu munyamerika Mac.

Bamwe mu bafana bo muri Tanzania bari batangiye kwanjama Harmonize, bavuga ko 'yamaze gutora umuco wo gushishura ibihangano by'abandi'.

Ejo ku wa Gatatu, Dj Phil Peter yabwiye InyaRwanda ko kuba Harmonize yakoze indirimbo imeze nk'iye bigaragaza ko abahanzi bo mu Rwanda bamaze gutera imbere, ahubwo Abanyarwanda ari bo batarabizera.

Yavuze ati 'Njyewe navuga ko biriya bigaragaza ko abanyarwanda bakwiye kwizerera mu bantu babo bakabaha imbaraga zishoboka zose, kugira ngo barusheho kubakorera ibyiza kuko bimaze kugaragara ko natwe ibitekerezo bizima tubifite.'


Harmonize aririmba yisanisha neza neza n'indirimbo y'umunyamerika Mac yasohotse mu 2015

Dj Phil Peter avuga ko abahanzi bageze ku rwego rwiza mu muziki, asaba abanyarwanda kubashyigikira


Kenny Sol aririmba acuramye mu ndirimbo 'Terimometa' yakuruye impaka

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TERIMOMETA'

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LEAVE ME ALONE'

">

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UPSIDE DOWNFLOW'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122049/impaka-zishire-aho-harmonize-phil-peter-na-kenny-sol-bakuye-igitekerezo-cyamashusho-bifash-122049.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)