Ubwongereza: Nyuma yiminsi 45 gusa Liz Truss... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Liz Truss asezeye nyuma y'igihe kigera ku minsi 45 gusa amaze ari mu biro ayoboye. Iyegura rye niwe waryitangarije dore ko rije rikurikira ihindagurika ridasanzwe ryaranze ubutegetsi bwe, mu gihe yari amaze ayoboye.

Mbere y'uko Liz Truss asezera, Michel Barnier yanyuze kuri twitter ye agira ati: "Nta muntu n'umwe ushobora cyangwa wagashoboye kwishimira ubu buyobozi n'igabanuka ry'ubukungu mu Bwongereza.

Hari impamvu nyinshi kandi zikomeye zigaragaza ko dushobora gushaka ubufasha mu Burayi. Ibintu byakomeje gukora kandi bikomejwe na Brexit".

Bamwe mu bagize icyo bavuga ku matora yo gushyiraho Liz nka Minisitiri w'Intebe watsinze Boris Johnson, gusa bavuga ko nta mpamvu ishikamye igaragara yashoboraga gutuma bashyiraho Boris.

Justin Tomlinson, umudepite mu ishyaka ry'aba Conservateur yagize ati: 'N'ubwo nari mpari kandi mushyigikiye (Boris Johnson) yaje gutakaza icyizere cya benshi ku buryo ntekereza bitari igitekerezo cyiza cyo kuba yari bwongere gutorwa".

Perezida wa Leta Zunze Za Amerika, avuga ko Lizz Truss yagaragaje ko atazi gushyikirana n'amahanga byafashwe nk'ikibazo gikomeye mu gihe yari amaze ku buyobizi.

Inkomoko: Theguardian




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/122063/ubwongereza-nyuma-yiminsi-45-gusa-liz-truss-yeguye-122063.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)