Manchester United yafatiye ibihano Cristiano Ronaldo witwaye nabi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Manchester United yirukanye Cristiano Ronaldo mu ikipe ya mbere kandi azakorera imyitozo wenyine nyuma yo kwanga kwinjira mu kibuga bakina na Tottenham.

Cristiano yakuwe mu ikipe iri kwitegura umukino wa Chelsea kuwa gatandatu nyuma yo kujya mu rwambariro umukino wabahuzaga na Tottennahm Hotspur utarangiye bitewe n'umujinya w'uko atakinnye.

Ubutumwa Man Utd yashyize hanze bugira buti "Cristiano ntazaba ari mu ikipe ya Man United mu mukino wo kuri uyu wa gatandatu na Chelsea. Abandi bakinnyi bari gutegura uyu mukino '.

Ubwo United yatsindaga Tottenham ibitego 2-0 mu ijoro ryakeye,Cristiano Ronaldo yasabwe kwishyushya ngo yinjire mu kibuga ariko ntiyahabwa umwanya,byatumye arakara cyane yigira mu rwambariro ku munota wa 89 umukino utarangiye.

Ronaldo w'imyaka 37, yavuye ku ntebe y'abasimbura ku munota wa 89, nyuma gato y'uko Ten Hag yinjije mu kibuga Christian Eriksen na Anthony Elanga,ntamushyire mu kibuga.

Nyuma y'umukino,Ten Hag yabwiye abanyamakuru ati: "Ibyo nzabikemura ejo, si uyu munsi. Ubu twishimiye iyi ntsinzi.

Namubonye, ​​ariko sinigeze mvugana na we."

Erik Ten Hag yafashe icyemezo cyo guhana uyu mukinnyi ngo ntazagaragare ku mukino wa Chelsea kandi ngo ubuyobozi bwa United bbushyigikiye uyu muholandi 100%.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-united-yafatiye-ibihano-cristiano-ronaldo-witwaye-nabi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)