Abagera kuri 50 bakomeje mu irushanwa rya On... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2022 mu ishuri rya Elite Music rwagati mu Mujyi wa Kigali muri Centre Missionaire Lavegerie, habereye amajonjora y'irushanwa rya One Nyota Music Competitition ryari ryariyandikishijemo abanyempano 214 baturutse hirya no hino mu gihugu.

Gusa aba bose ntabwo babashije kuhagera. Abashishije kunyura imbere y'Akanama Nkemurampaka ni 85 biganjemo abo mu mujyi wa Kigali na bacye baturutse mu Ntara mu turere turimo Rusizi, Nyamagabe, Huye na Bugesera. Buri muhanzi yahabwaga iminota iri hagati y'ibiri n'itatu. 

Nyuma yuko bose bamaze kuririmba ari na ko bagenda babwirwa ibyo gukosora mu gihe baba bakomeje, ku isaha ya saa kumi n'imwe ishyira saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, habayeho umwiherero w'Akanama Nkemurampaka.

Ku isaha ya saa moya na makumyabiri ni bwo buri umwe yabwiwe amanota y'ibyo yakoze, abagera kuri mirongo itanu (50) akaba aribo bakomeje. Uwitwa Ntagungira Sam ni we wahize abandi, umukobwa waje imbere akaba ari Muhoza Simbi waje ku mwanya wa kane.

Abanyempano 50 bakomeje ni Samu Ntagungira, Idris Rukundo, Jabo Clever, Muhoza Simbi, Niyigena Eric, Joel Buntu,  Niyonsaba Daniel, Gihozo Christian, Iradukunda Patrick, Charles Muhamiriza, Mbonyinshuti Rafiki, Ngamije Cedric, Irakoze Ange Regis, Nizeyimana Kennedy, Emmanuel Tuyishime, Uwineza Alice, Bizimana Olivier, Niwemugore Natete Nasila;

Rukundo Ishimwe Kevin na Ufitinema Daniel, Ngoga Freddy, Mupenzi Viateur, King Elliy, Nambajimana Innocent, Manzi Handsome, Malshal Mushaki, Umuhoza Clarisse, Gwizimpundu Aime Chartine, Yambabariye Junior, Jesus Marie Joseph, Bahizi Prince Victory, Byukusenge Malachie, Tuyikundire J.Francois Regis;

Hagenimana Jen Paul, Iradukunda Bennie, Ntihinyurwa Patrick Thiery, Ikuzwe Jimmy Leandre, Mugabo Aimable na Riziki Etienne, Ninyishu Benie, Niyodusenga Thierry, Mapenzi Rameck, Ingabire Claudine, Alexis Uwiringiyimana, Noel Bikorimana, Cyiza Fidele, Rutayisire J.Pierre, Lenny, Twiringiyimana Emmanuel na Rukundo Kenny Toussaiint.

Amatora aratangira kuri uyu wa 15 Ukwakira 2022, akaba ari bube mu buryo bw'ikoranabuhanga. Azasozwa kuwa 30 Ukwakira 2022. Nyuma hazakurikiraho ibindi byiciro bizasozwa no kumenya uwahize abandi.

Uzahiga abandi, azitabwaho mu bikorwa by'umuziki we bya buri munsi mu gihe cy'umwaka, akorerwe ndirimbo z'amajwi n'amashusho anafashwe kuzimenyekanisha, kimwe n'abandi babiri bazakorerwa indirimbo z'amajwi n'amashusho.

Wabakurikirana ku mbuga nkoranyambaga zirimo InstagramAbahanzi berekanye impano zidasanzwe mu njyana zitandukanyeHarimo n'abaririmbaga banicurangira Mu bahanzi bitabiriye harimo abasanzwe bafite indirimbo zaboHari n'abitabiriye bavuye mu Ntara Umuntu yari yemerewe kuririmba indirimbo ye cyangwa gusubiramo iy'abandiNadia Kangabe uri mu banyamakuru bahagaze neza mu myidagaduro nyarwanda ni umwe mu bari bagize Akanama NkemurampakaUmuyobozi w'ishuri rya Elite Music ari mu bari bagize Akanama NkemurampakaUmwe mu ba Dj bazwi kuri Flash TV ari mu basusurukije amarushanwaUmunyamakurukazi Nina ni we wari MC w'irushanwa 

Nta rungu ryari rihari ku bitabiriye iki gikorwa

AMAFOTO: Uwimpuhwe Aline-NKUNDA CREATION



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121902/abagera-kuri-50-bakomeje-mu-irushanwa-rya-one-nyota-music-competition-amafoto-121902.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)