Umunyapolitiki ukomeye muri Congo yemeje ko ari ku ruhande rwa M23 yitsa ku Rwanda na Uganda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mbwirwaruhame yagejeje ku baturage ba Bukavu, yibanze ahanini ku kibazo cy'umutekano muke mu karere k'Uburasirazuba bw'Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Vital Kamerhe,yavuze ko imbaraga Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gikoresha kirwanya umutwe wa M23 atari igisubizo kirambye ku mutekano w'Uburasirazuba bw'igihugu cye.

Yagize ati :'Imbaraga z'intambara ntabwo arizo zakabaye ziza imbere. Hakabaye ibiganiro hakumvwa ibyo M23 isaba, Leta igomba kuyisaba gushyira intwaro hasi mu gihe itegereje ko ibyo yatanze nk'ubusabe bwigwaho'

Vital Kamerhe avugako n'ubundi nta nyungu Leta ya Kinshasa ifite mu kuba M23 ikomeje kuba mu mujyi wa Bunagana, bityo kuganira n'uyu mutwe ari umuti urambye.

Ku bijyanye n'imibanire y'ibihugu bituranyi, Vital Kamerhe avuga ko u Rwanda, Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakwiye kwicara bagakemura ibibazo bafitanye biciye mu biganiro. Kamerhe yemeza ko n'ubusanzwe nta kintu kidasanzwe ibihugu byombi bipfa, cyaruta iby'Ubudage bwakoreye ibihugu by'Uburayi ariko ubu bwongeye kwihuza n'ibihugu bwahemukiye bakaba bari mu muryango umwe w'Ibihugu by'u Burayi.

Vital Kamerhe yageze mu mujyi wa Bukavu ahaga saa kumi n'ebyiri z'umugoroba a(18h00) wo kuwa 15 Nzeri 2022.

Vital Kamerhe yaherukaga mu mujyi wa Bukavu mu mwaka 2018 aho yari yaje mu bikorwa byo kwamamaza Perezezida Tshisekedi witeguraga guhangana mu matora yabaye mu mpera z'uwo mwaka.

Vital Kamere nta gihe kinini amaze afunguwe, nyuma y'uko yari amaze umwaka muri gereza akurikiranweho ibyaha bifitanye isano n'urubanza rwiswe uw'Iminsi 100, yaregwagamo kunyereza miliyoni 50 z'Amadorali ya Amerika ubwo yari umuyobozi w'Ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Umunyapolitiki-ukomeye-muri-Congo-yemeje-ko-ari-ku-ruhande-rwa-M23-yitsa-ku-Rwanda-na-Uganda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)