Amakuru mashya ku rubanza rwa Dr Christopher Kayumba , Hajemo Abacamanza Bashya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ukuriye iburanisha yavuze ko urubanza rugiye gukomezanya n'abacamanza batatu mu gihe rwatangiwe n'umwe.

Kayumba na we yazamuye inzitizi z'uko afunze mu buryo bw'akato ndetse akaba ataranabona inyandiko z'ibirego.

Umucamanza yavuze ko urubanza rugomba gukomereza kuri gereza ya Mageragere.

Yaba uregwa ndetse n'umwunganizi we mu mategeko bagaragaje ko bafite impungenge z'iki cyemezo cyo kujyana urubanza muri gereza.

Ni urubanza rwabaye mu buryo bw'ikoranabuhanga rya Skype ariko bigoranye kuko amajwi atumvikanaga neza.

Inshuro nyinshi Kayumba wari muri gereza yasabwaga guha umwanya urukiko ngo rubaze ibibazo ariko agakomeza kuvuga byumvikana ko itumanaho hagati y'impande zombi ryarimo ibibazo.

Inzitizi ya mbere yatanzwe n'urukiko ni iy'uko urubanza rugiye gukomezanya n'abacamanza batatu mu gihe uwarutangije yari umwe.

Babiri bashya ngo bagomba guhabwa igihe cyo gusobanukirwa dosiye mbere y'uko bakomezanya n'uwo barusanzemo.

Inzitizi zo ku ruhande rwa Kayumba zo zishingiye ku kuba atarahabwa dosiye y'ibirego nyuma y'umwaka afunze.

Yavuze kandi ko afunze mu buryo bw'akato kandi hari abakoze ibyaha bikomeye bafunganywe n'abandi.

Umunyamategeko wa Kayumba, Seif Ntirenganya, na we yavuze ko ashyirwaho amananiza mu guhura n'uwo yunganira.

Umucamanza yavuze ko urubanza rusubikwa rukazongera guterana ku itariki ya 14 y'ukwezi gutaha.

Kuri iyi nshuro urukiko ngo ruzaba ruri muri gereza ya Mageragere.

Ni icyemezo cyamaganwe na Kayumba wavuze ko ibi ari ugushyira urubanza mu muhezo kugira ngo akomeze guhohoterwa nta bantu babimenye.

Yavuze ko yamaze kubwirwa n'abamufunze ko bazamugirira nabi nk'uko bigenda ku banzi b'igihugu bose.

Umunyamategeko we na we yavuze ko atiteguye kwitabira iri buranisha ndetse ko ashobora kwikura muri uru rubanza mu gihe rutaburanishirizwa mu rukiko rusanzwe.

Yavuze ko akorerwa ibintu bibi kuri gereza ariko ntiyabyeruye, bityo ko atiteguye kuburanirayo.

Yasabye ko yakwizezwa umutekano mu gihe urukiko rwagumisha urubanza mu cyumba kigenwe na gereza ifunze Kayumba.

Uruhande rw'ubushinjacyaha rwo rwavuze ko rwiteguye kuburanira aho urukiko ruzemeza ndetse ko butumva impungenge z'uyu munyamategeko.

Umucamanza yashimangiye ko urubanza rugomba kubera muri gereza cyakora ngo mu gihe habaho impinduka yabimenyesha ababuranyi.

Dr. Kayumba Christopher, wahoze ari umwarimu wa Kaminuza, yatawe muri yombi mu kwezi kwa cyenda mu 2021, aregwa icyaha cyo gusambanya ku gahato umwana w'umukobwa wamukoreraga.

Ni icyaha yarezwe nyuma y'imyaka 9 y'igihe bivugwa ko cyakorewe.

Kayumba yatawe muri yombi yari amaze gutangaza ishingwa ry'ishyaka rya Politiki yise Rwandese Platform for Democracy (RPD).

Inshuro nyinshi yagiye yumvikana mu biganiro mu itangazamakuru anenga ibikorwa by'ubutegetsi buriho ndetse akaba yarumvikanaga nk'utabushyigikiye.

Kuri bamwe, icyaha cyo gusambanya ku gahato ngo cyaba ari igihimbano kigamije kumucecekesha muri politiki.



Source : http://www.ukwezi.rw/1-1/Amakuru-anyuranye/article/Amakuru-mashya-ku-rubanza-rwa-Dr-Christopher-Kayumba-Hajemo-Abacamanza-Bashya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)