Umuhanzi Nyarwanda yitabye Imana azize urupfu rutunguranye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

.Yaherukaga gushyira hanze indirimbo yise 'Umusaraba'
.Muri iyi ndirimbo hari aho agira ati 'Kugeza ubwo nageze ahantu heza cyane…'

Gisele Precious wamenyekanye mu ndirimbo nka Niwe, Urampagije ndetse n'iyo yari aherutse gushyira hanze yitwa Umusaraba, yitabye Imana ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri 2022.

Inkuru y'akababaro y'urupfu rwe, yamenyekanye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane ahagana saa moya (19:00').

Umuvandimwe wa nyakwigendera yabwiye RADIOTV10 ko Gisele Precious yazize urupfu rutunguranye kuko yaguye mu bwogero (douche) bagahita bamujyana kwa muganga ariko akaza kugwayo.

Gisele Precious usize uruhinja rutaruzuza ukwezi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 15 Nzeri yari muzima ndetse umwe mu nshuti ze za hafi, yabwiye RADIOTV10 ko bari bavuganye.

Iyi nshuti ya nyakwigendera yakozweho cyane n'urupfu rwe, yagize ati 'Yari yampamagaye mu gitondo ambaza niba meze neza kuko nanjye maze iminsi ndwaye, mubwira ko meze neza.'

Akomeza agira ati 'Ni inkuru ibabaje cyane kuko urumva asize uruhinja rw'ukwezi kumwe. Ni agahinda kenshi, ariko nyine nyagasani yamukunze kuturusha.'

Gissle Precious n'umugabo we bamaze igihe gito bashyingiranywe, bari bibarutse imfura yabo tariki 28 Kanama 2022.

Ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bakurikiranira hafi iby'imyidahaduro byumwihariko mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, bagaragaje agahinda gakomeye ko kuba u Rwanda rubuze umunyempano.

Bavuga ko bibabaje kuba uyu muhanzi nyarwanda yitabye Imana nyuma y'igihe gito hari undi witabye Imana ; Burabyo Dushime Yvan wari uzwi nka Yvan Buravan.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Umuhanzi-Nyarwanda-yitabye-Imana-azize-urupfu-rutunguranye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)