Mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere, Umufaransa Gérard Buscher niwe wagizwe umu umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda,(FERWAFA) ryamaze gutangaza ko kuri ubu babonye umuyobozi wa Tekiniki ku rwego rw'igihugu, babinyujije ku rubuga rwa Twitter batangaje ko Umufaransa Gérard Buscher ariwe muyobozi wayo.

Ni nyuma yaho ubwo hari wa 6 Nyakanga 2018, FERWAFA yatangaje ko Habimana Hussein yagizwe Umuyobozi mushya wa Tekinike mu gihe cy'imyaka ibiri, asimbuye umuholandi Hendrik Pieter weguye mu 2016 gusa uyu nawe yamazeho iyo myaka gusa.

Ibi bikaba bivuze ko u Rwanda ndetse na FERWAFA muri rusange hashize imyaka isaga ibiri ntamuyobozi wa Tekiniki wari uhari, akaba ariyo mpamvu bahisemo guha izi nshingano Gérard Buscher.

Ari kumwe n'umunyamabanga wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart ndetse na Gérard Buscher w'imyaka 61 y'amavuko bashyize umukono w'amasezerano y'imyaka abiri, akaba mu nshingano ze harimo guteza imbere umupira w'amaguru uhereye mu bakiri bato.

Gérard Buscher yabaye umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa mu gihe cy'umwaka umwe akaba yarakinaga nka rutahizamu, yanakinnye mu makipe atandukanye y'iwabo harimo Nice, Valenciennes, Montpellier, Brest ndetse n'andi atandukanye.


Yatoje kandi mu gihugu cya Tunisia mu makipe atandukanye arimo AS Marsa na Stade GabèsienCS Hammam-Lif yaherukagamo nk'umutoza mukuru hagari ya 2018-2019.

The post Mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere, Umufaransa Gérard Buscher niwe wagizwe umu umuyobozi wa Tekinike mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/mu-gihe-cyimyaka-ibiri-iri-imbere-umufaransa-gerard-buscher-niwe-wagizwe-umu-umuyobozi-wa-tekinike-mu-ishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-mu-rwanda/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-gihe-cyimyaka-ibiri-iri-imbere-umufaransa-gerard-buscher-niwe-wagizwe-umu-umuyobozi-wa-tekinike-mu-ishyirahamwe-ryumupira-wamaguru-mu-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)