Ruhango:  Umuryango ' Twubake Ubumwe n'Ubwiyunge '  wateguye Ubudehe bwo guhingira Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri Uyu wa kane tariki ya 22, Nzeli 2022, mu Karere ka Ruhango,Umurenge wa Buhoro, Umuryango utari uwa Leta witwa TWUBAKE UBUMWE N'UBWIYUNGE ufatanyije n'akarere ka Ruhango wateguye igikorwa cy'Ubudehe cyo guhingira Madamu Uwamahoro Marie Claire warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Uwamahoro Marie Claire wahawe umubyizi ukomeye mu budehe

Uwamahoro yahingiwe Umurima  ungana na Hegitari zirenga ebyiri, aho umurima wahinzwe ugaterwamo imbuto y'Imyumbati igezweho  yitwa Norcas. Iki gikorwa cyiza cyahawe agaciro k'amafaranga ibihumbi magana cyenda (900,000Frw)

Uwamahoro wahawe umubyizi ahoberana na Mugorewase Rachel washinze Umuryango Twubake Ubumwe n'Ubwiyunge

Ni ubudehe bwitabiriwe n'abaturage bo mu Ruhango barenga 300 bayobowe n'abayobozi mu nzego za Leta zitandukanye by'umwihariko mu bagize akarere ka Ruhango kugeza ku rwego rw'Umudugudu, cyitabiriwe kandi n'abakuriye iby'Ubuhinzi n'ubworozi kugirango bamukorere ibikora byujuje ubuziranenge mu by'Ubuhinzi

Abaturage bafatanya n'abayobozi mu gikorwa cy'Ubudehe

Nyuma yo guhinga uwo murima ndetse no kumuremera ibindi, abaturage bashimiwe igikorwa bitabiriye bakomeza gushimirwa igikorwa cyo kunga ubumwe n'Ubwiyunge nk'inkingi yo kubanisha abanyarwanda by'umwihariko abanyaRuhango, Akimara kubona uburyo aabaturage barikuye mu ntagara bakamuhingira bashishikaye umurima bakaurangiza Madame Uwamahoro byaramurenze arishima ashimira abaturanyi be beza bakomeje kumuba hafi ndetse n'Ubuyobozi bwite bwa Leta bwamutekereje

Mugorewase Rachel ahinguye

Uwamahoro yashimiye Umuryango TWUBAKE UBUMWE N'UBWIYUNGE agira ati ' Uyu murima wari warananiye kuwuhinga nkajya mpitamo kuwatisha, ndahamya ko ari umusingi w'Umusanzu mpawe ntabo nzacika integer kuko mwandemeye kandi mu mpa n'imbuto nziza yera'

 Madamu Mugorewase Rachel ukuriye uyu muryango TWUBAKE UBUMWE N'UBWIYUNGE yatangarije abitabiriye icyi gikorwa ko ari inshingano z'abanyarwanda bose kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ari inzira nziza yo gushimangira ubumwe n'Ubwiyunge. Agira ati ' Nitwebwe banyarwanda turebwa n'iki gikorwa cyo gufasha abarokotse aho bari hose tukabereka urukundo tutaberetse ubwo bicwaga muri Jenoside, ntabwo bihagije kubahingira kandi umutima wabo ufite intimba yo kuba abenshi batarabwira aho ababo biciwe ngo bashyingurwe mu cyubahiro, nitutabafasha nta muntu uzava ikantarange ngo aze afashe abaturanyi bacu'

Mugorewase Rachel Yashishikarije urubyiruko kujya mu ngamba bagashyigikira ibikorwa byiza bya Leta y'Ubumwe, bagasenyera umugozi umwe mu kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda bwari bwarashenywe na Politike mbi yaranze u Rwanda mbere y'uko rubohorwa, avuga ko bikwiye kubana mu mahoro n'ubwumvikane, tukagira u Rwanda rutarangwamo amacakubiri ukundi

Mugorewase Rachel asoza ashimira Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi zabohoye abanyarwanda bose ntae usigaye inyuma zikabakura ishyanga bagataha by'umwihariko abari barahungiye mu mashyamba ya Kongo,avuga ko we by'umwihariko yatashye mu ndenge ava Kongo kandi yari yarahunze inkotanyi agenda n'amaguru, akavuga ko cyizira ko uwaguhaye amata wamwima amatwi, Umuryango TWUBAKE UBUMWE N'UBWIYUNGE uzashyigikira gahunda zose za Leta nziza kandi utazahwema kuvuga ibyiza u Rwanda rwagejeje ku baturage.

Umuyobozi w'Umurenge wa Ruhango Bwana Nemeyimana Jean Bosco yashimye cyane iki gikorwa avuga ko Umuryango TWUBAKE UBUMWE N'UBWIYUNGE ari indashyikira kuko urimo gufasha umuryango nyaranda kongera gusangirira kuntango imwe y'amahoro, yagize ati ' Iyo umunyarwanda wese akomeretse ava amaraso ntawe uva amazi, icyo ni ikiranga ko turi umwe, dushyire hamwe dufashanye dutezanye imbere twubake igihugu cyacu, duhe ababyiruka umurage mwiza'.

Nyuma y'icyo gikorwa abitabiriye ubudehe basangiye ikigage,n'Ubundi bwoko butandukanye bw'inzoga ndetse n'umutobe nk'uko Umuco n'amateka abitwereka mu bihe byashize.

The post Ruhango:  Umuryango ' Twubake Ubumwe n'Ubwiyunge '  wateguye Ubudehe bwo guhingira Uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi  appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/ruhango-umuryango-twubake-ubumwe-nubwiyunge-wateguye-ubudehe-bwo-guhingira-uwarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ruhango-umuryango-twubake-ubumwe-nubwiyunge-wateguye-ubudehe-bwo-guhingira-uwarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)