Mu Rwanda ni urugo- Akari ku mutima wa Sauti... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi wabibaza itsinda ry'abaririmbyi rya Sauti Sol yatumiye muri siporo rusange [Car Free Day], bakoreye mu mihanda itandukanye yo mu Mujyi wa Kigali.

Umubano wa Sauti Sol na Perezida Kagame unumvikana cyane mu ndirimbo 'Nerea' bakoranye na Josh na Amos, aho bamugarukaho- Ibi bituma iri tsinda rikomeza kuba ku mitima y'abanyarwanda banyuzwe n'inganzo yabo, iri cyane mu rurimi rw'Igishwahili n'Icyongereza.

Iyi ndirimbo ifite iminota itatu n'amasegonda 33'. Mu muhango wo Kwita Izina wabaye ku wa Gatanu tariki 2 Nzeri 2022, Sauti Sol yongeye gushimangira ko bafite ku mutima Perezida Paul Kagame.

Bahawe indangururamajwi uko ari bane, bahisemo agace gato ko mu ndirimbo 'Nerea' baririmba kumvikanamo Perezida Kagame-Abarenga ibihumbi 50 bari mu Kinigi mu Karere ka Musanze bavugije akaruru k'ibyishimo, bafatanya n'iri tsinda kuririmba ako agace.

Sauti Sol yongeye kandi kuririmba iyi ndirimbo 'Nerea' mu gitaramo 'Kwita Izina Gala Night' cyaherekeje umuhango wo Kwita Izina abana 20 b'ingagi, wabereye mu Intare Conference Arena mu Karere ka Gasabo.

Iki gitaramo kitabiriwe na Perezida Paul Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, umunyabigwi mu mupira w'amaguru Didier Drogba wakiniye Chelsea, Umuyobozi wa RDB, Clare Akamazi, Umuyobozi w'Ubukerarugendo, Michaela Rugwizangoga n'abandi banyuranye.

Iri tsinda ntiryari ku rutonde rw'abagombaga kuririmba muri iki gitaramo barimo Youssou N'Dour, umunyapolitiki wavuyemo umunyamuziki wo muri Senegal, Mike Kayihura ndetse na Ruti Joel.

Muri iki gitaramo, Sauti Sol yaboneyeho no gutangaza ko tariki 24 Nzeri 2022 izagaruka i Kigali mu gitaramo.

Bifashishije konti yabo ya Instagram, bagaragaje ko banyuzwe no gukorana siporo n'Umukuru w'Igihugu, basaba ko siporo rusange yagera no muri Kenya.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, Sauti Sol yashyize ifoto kuri konti yabo ya Instagram ibagaragaza bari kumwe na Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Bashimye Perezida Kagame na Madamu Jeannnette Kagame, bavuga ko mu Rwanda hazahora ari mu rugo.

Bati 'Niba iwabo w'umuntu ari aho umutima we ubarizwa, u Rwanda ni urugo rwacu rwa kabiri. Turashimira Perezida Kagame n'umufasha we (Madamu Jeannette Kagame).'

Bakomeza bati 'Turashimira na Visit Rwanda kubwo kudutumira mu muhango wo Kwita Izina abana b'ingagi, ku nshuro ya 18. Abanyarwanda mwese turabakunda, turabashimira urukundo no kudushyigikira, reka tuzasubire ubutaha.'

Ibi biruzuzanya n'ibyo batangaje ubwo bari mu muhango wo Kwita Izina, aho bashimangiye ko mu bihe bitandukanye batumiwe mu Rwanda kandi buri gihe biyumva nk'abari mu rugo.

Youssou N'Dour yongeye guhura na Perezida Kagame

Tariki ya 23 Gashyantare 2022, Perezida Paul Kagame ari kumwe na Perezida wa Senegal, Macky Sall, bahuye n'abahanzi barimo Fally Ipupa, Alpha Blondy na Youssou N'Dour.

Ni nyuma y'ibirori byo gutaha ku mugaragaro Stade Abdoulaye Wade byabaye ku wa 22 Gashyantare 2022.

Youssou ni umuhanzi wabaye icyatwa muri Senegal nzima, Afurika iramumenya n'ahandi.

Ni umwanditsi mwiza w'indirimbo, umunyamuziki udashidikanywaho mu buhanga, rimwe na rimwe agakina filime ariko agakora n'ubucuruzi na Politiki.

Mu 2004, ikinyamakuru Rolling Stone cyamwise umuhanzi wa mbere wagize igikundiro kidasanzwe mu bakiriho. Kuva mu 2012 kugera mu 2013 yari Minisitiri w'Ubukerarugendo muri Senegal.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo nka 'The Lion', 'Birima', '7 Seconds' n'izindi zamwaguriye izina, yataramiye abanyarwanda mu gitaramo 'Kwita Izina Gala Night'. Yagaragaje ko yari akumbuye n'ibihumbi by'abantu bamushyigikiye muri iki gitaramo.

Ni andi mateka yiyongereye ku bigwi bye- Kuko iki gitaramo yagikoreye imbere ya Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame.

Youssou N'Dour ni umwe mu bantu 20 bise izina abana 20 b'ingagi, mu muhango wabereye mu Kinigi, ndetse igitaramo cye kitabiriwe n'abantu benshi bari mu muhango wo Kwita Izina.

Nyuma y'igitaramo, Youssou N'Dour yasohoye ifoto ari kumwe na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Yandika ashima uko bamwakiriye mu bushuti ati 'Ndashimira Paul Kagame uko twakiriwe.'

Mu mafoto yasohoye, harimo n'imugaragaza mu biganiro harimo Umuvugizi muri Perezidansi ya Repubulika, Stephanie Nyombayire. 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120741/mu-rwanda-ni-urugo-akari-ku-mutima-wa-sauti-sol-na-youssou-ndour-bahuye-na-perezida-kagame-120741.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)