Kiyovu Sports yatsinze Espoir FC mu mukino w... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni umukino wabereye kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo, utangira ku isaha ya saa 15:00. Amakipe yombi yakiniye mu kirere cyiza kuko hari amafu avanze n'akayaga katurukaga mu ishyamba ryo ku rya nyuma. Umukino watangiye amakipe yigana ndetse adashaka kwirekura. Kiyovu Sports yanyuzagamo igasatira izamu rya Espoir FC, ariko ntibone uburyo bw'igitego.

Ku munota wa 10 Kiyovu Sports yabonye Koroneri yatewe neza na Bigirimana Abedi, ariko umupira umuzamu awohereza hanze. Ku munota wa  22  Amissi Bigirimana yateye umupira muremure, umunyezamu wa Espoir FC awukuramo. Espoir FC nayo yanyuzagamo igasatira izamu rya  Kiyovu Sports, ariko uburyo bw'igitego bukabura.

Kiyovu Sports yarushije Espoir FC guhererekanya umupira mu kibuga hagati, ariko kugera imbere y'izamu bikanga. Byumvuhore Tresor yari yagoye abakinnyi ba Kiyovu ndetse n'abandi ba myugariro, byatumye umutoza wa Kiyovu Sports asaba abakinnyi gutera imipira ya kure. Kuva ubwo Bigirimana Abedi na Amissi Bigirimana batangiye gutera imipira yakure yatangiye kugora umunyezamu Patience, ndetse imipira myinshi akayishyira muri Koroneri.

Ku munota wa 40 Ahishakiye Jacques yaje kugira ikibazo cy'imvune byatumye ajyanwa mu bitaro igitaraganya, asimburwa na Mutijima Gilbert.

Nshimiyimana Ismael umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino

Iminota 45 y'igice cya mbere yarangiye nta kipe irebye mu izamu, umusifuzi yongeraho iminota 4, nabwo amakipe arananiranwa ajya kuruhuka nta mpinduka zibaye. Igice cya kabiri kigitangira Kiyovu Sports yakoze impinduka, Muhozi Fred ajya mu kibuga asimbura Danny Nsabimana.


Ku munota wa 46 Espoir FC yahushije igitego ku mupira Samson yakase imbere y'izamu, ariko habura umuntu uterekamo.

Ku munota wa 50 Espoir FC yahererekanyije umupira Samson Ikechukwu awuhereza Eric Niyonsaba atera umupira muremure, ugana mu nguni Kimenyi atari arimo umupira uragenda ukubita igiti cy'izamu ujya yanze.

Nyuma y'iminota 5 gusa, Kiyovu Sports nayo yokeje igitutu Espoir FC ku mupira wazamukanwe na Bigirimana Abedi ahereza Ismael, nawe wahise atanga umupira kwa Serumogo Ali akase umupira abakinnyi ba Espoir FC bawushyira muri Koroneri. Ku munota wa 60 Espoir FC yakoze impinduka ishyiramo abakinnyi 3 barimo Ininihazwe Cornelle, Issa Bigirimana na Jerome. Basimbura Kwizera Tresor, Byumvuhore Tresor na Musasizi John.

Uko iminota yagendaga yigira imbere niko Kiyovu Sports yasatiraga izamu rya Espoir FC, ndetse bari kubona Koroneri nyinshi. Ku munota wa 70 Kiyovu Sports nayo yongeye ikora impinduka, Mugenzi Bienvenue yinjira mu kibuga Bizimana Amassi ava mu kibuga. Mugenzi Bienvenue yahise akina nka nimero 9, Erisa Ssekisambu anyura ku ruhande rw'ibumoso.

Ku munota wa 78 Myugariro wa Espoir FC Herry Issah yaje guhabwa ikarita itukura kubera gutinza umukino no kubwira nabi Umusifuzi. Kuva Mugenzi Bienvenue yajya mu kibuga yatangiye guhindura ibintu, ndetse agerageza no kwishakamo ibitego agendeye ku mipira yateraga mu izamu n'umutwe. Umukino ugeze ku munota wa 85 waje guhagarara, kubera ko ingobyi y'abarwayi yari yajyanye umukinnyi wa Espoir FC ku bitaro ntiyagaruka.


Umukino wagarutse bongeraho iminota y'inyongera igera kuri 11. Ku munota wa 94 Kiyovu Sports yabonye igitego cya mbere ku mupira wazamukanwe na Bigirimana Abedi awuhereza Mugenzi Bienvenue, nawe wahise awuha Nshimiyimana Ismael atera adahagaritse umupira uruhukira mu izamu.

Kiyovu Sports yakomeje kwataka ibinyujije kuri Muhozi Fred wagumye kugora abakinnyi ba Espoir FC, ndetse ku munota wa 98 yaje kuzamukana umupira awuhereza Bigirimana Abedi bahise bategera mu rubuga rw'amahina, iba penariti ayiteye ikubita ku giti cy'izamu umupira uragaruka.

Umukino warangiye Kiyovu Sports icyuye amanota atatu ndetse iba ikipe ya mbere itsinze imikino 2 yikurikiranya binayemerera kurara ku mwanya wa mbere.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Kiyovu Sports:
Yves KIMENYI
Ali SERUMOGO
Olivier TWAHIRWA
Thierry NDAYISHIMIYE
Hakim BUGINGO
Ismail Nshimirimana
Frodouard MUGIRANEZA
Erisa Ssekisambu
Abedi Bigirimana
Amissi Bizimana
Denny NSABIMANA

Espoir FC

Patience NIYONGIRA
Tresor KWIZERA
Forgence TWAGIRIMANA
Henry Issa
Jacques AHWISHAKIYE
Tresor BYUMVUHORE
Tresor Ndikumana
John Musasizi
Philbert SHYAKA
Eric NIYONSABA
Samson Ikechukwu


Nyuma y'umukino abatoza bagize icyo batangaza

Alain Andre utoza Kiyovu Sports yavuze ko atumva uburyo bahushije ibitego. Yagize ati "Wagira ngo hari umuntu wari wadufungiye ahantu, ntabwo byumvikana uburyo twahushaga ibitego."

Abajijwe kuburyo umukino wasubitswe, yavuze ko ari ubwa mbere abibonye. " Ni ubwa mbere mbonye aho umukino uhagarikwa kubera imbangukiragutabara. Ntabwo nabishakaga ariko byamfashije kuko byakuye ikipe ya Rutsiro FC mu mukino."

Bisengimana Justin yatangaje ko ibyo yari byapanze yakunze mu gice cya mbere gusa. Yagize ati"
Ni ibintu bisanzwe gutsindwa nari napanze ibintu mu gice cya mbere kandi byagenze neza, ariko ibintu byatangiye kwanga nyuma y'aho tubonye ikarita itukura. Ibisobanuro byose baduhaye ntacyo byari bivuze umukino wari gukomeza ugakinwa nk'uko byari byakozwe.  Haburaga iminota 5 gusa, bongeraho iminota 11 byatwiciye gahunda twari dufite ndetse ahubwo biha amahirwe Kiyovu Sports."



Amissi Bigirimana nawe ari mu bakinnyi bigaragaje 




Patience Niyongira umunyezamu wa Espoir FC yagiye ayitabara mu bihe bitandukanye akuramo amashoti ya kure 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120749/kiyovu-sports-yatsinze-espoir-fc-mu-mukino-waranzwe-nushya-amafoto-120749.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)