Ihere Ijisho uburanga bwumukunzi wa Franckax... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni gake cyane uzabona ba gafotozi berekana abakunzi babo n'ubwo baba bakundwa n'abakobwa batagira ingano, bitewe n'uko baba bafite ubuzima bwabo binyuze mu mafoto.

Gusa n'ubwo bimeze gutyo, kuri Franck Axel ho siko bimeze kuko ni gake cyane uzajya mu bitaramo ngo ntubone ari kumwe n'umukunzi we, n'ubwo yaba yitwaje na kamera cyangwa basohotse.

Usibye Franck kandi n'uyu mukobwa akunda kwerekana ko Franck ariwe mukunzi we w'ibihe byose, ndetse ibihe byose iyo baba bari kumwe cyane cyane n'amafoto afiteho niwe uyafotora.

Franck Axel ni gafotozi kabuhariwe ubimazemo igihe ndetse uyu musore amafoto ye akaba yirahirwa n'abatari bake, bitewe n'igikoresho yakoresheje ndetse n'uburyo yayafashemo.

Nta byinshi uyu mukobwa azwiho, gusa akenshi mu bitaramo bitandukanye ntajya ahatangwa ari kumwe n'inshuti ze zitandukanye cyangwa se batarikumwe, mu gihe ari kumwe n'umukunzi we.


Franck n'umukunzi we Murigande

Mu bihe bitandukanye Franck akunda gufotora perezida, ndetse iyo hari igikorwa cyabaye kijyanye no gutembera u Rwanda, ari muri ba kizigenza baba bayoboye mu mafoto.

Uyu mufotozi ubwo abakinnyi ba Paris Saint Germain baheruka mu Rwanda niwe wabafotoye, ndetse amafoto ye aba ariyo akoreshwa, ndetse na Didier Drogba mu kwita izina anasura u Rwanda niwe wamufotoye.

 


Umukunzi wa Franck Axel akunda kugaragara mu bitaramo bitandukanye



Franck niwe wafotoye Didier Drogba aza mu Rwanda




Franck Axcel niwe wafotoye Naomischiff





Franck niwe wafotoye abakinnyi ba Paris Saint Germain





Imbere ya Sergios Ramos, na Navas, Franck abatunga Camera


Franck Axel ni umwe mu bafotora Perezida Kagame



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120737/ihere-ijisho-uburanga-bwumukunzi-wa-franckax-gafotozi-ufotora-perezida-kagame-amafoto-120737.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)