Charles III yemejwe nk'Umwami w'u Bwongereza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo kwemeza umwami ubanziriza uwo kumwimika. Ni ubwa mbere mu mateka y'ubwami bw'u Bwongereza uyu muhango watambukijwe kuri televiziyo mu buryo bw'imbonankubone.

Bwa mbere uyu muhango ubaho hari mu 1603 ubwo Umwami James VI wa Ecosse yabaga Umwami James I w'u Bwongereza ubwo ibi bihugu byombi byihuzaga.

Umwami Charles yarahiriye inshingano nshya, ashima Umwamikazi Elizabeth II wari umaze imyaka 70 ku ngoma, anasezeranya ko iminsi ye y'ubuzima asigaje ku Isi azakorera igihugu nta kwizigama.

Nyuma yo kurahirira kuba Umwami w'u Bwongereza, abateraniye mu cyumba umuhango wabereyemo, bahurije hamwe amajwi baramusabira bati 'Mana rengera Umwami'.

Kwemezwa umwami ni umuhango uyoborwa n'Inteko y'Abiru, itsinda ry'abadepite n'abandi bakomeye mu nzego nkuru z'igihugu. Hari kandi ba Ambasaderi bo muri Commonwealth, Umuyobozi w'Umujyi wa Londres n'abandi.

Nyuma yo kwemezwa nk'umwami, Charles yahise aca iteka ko umunsi Umwamikazi Elizabeth II azatabarizwa uzaba ari ikiruhuko mu gihugu hose. Kugeza ubu ntabwo itariki uwo muhango uzaberaho iratangazwa.



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Amakuru-anyuranye/article/Charles-III-yemejwe-nk-Umwami-w-u-Bwongereza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)