Bamwe mu bakinnyi baterese abasifuzi, hari inkuru z'urukundo rwa bo zatangijwe no gushyamirana (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni inkuru nyinshi z'urukundo rw'abakinnyi cyane ab'umupira w'amaguru zigenda, gusa si kenshi uzumva umukinnyi yateretanye n'umusifuzi, gusa na none si uko bitabaho.

Umukinnyi mu kibuga uretse ikipe baba bahanganye ariko na none aba ahanganye n'umusifuzi kuko aba ari we ushinzwe guca impaka hagati y'amakipe yombi, umukinnyi ukoze amakosa akaba yamuhana.

Mu nkuru zitari nyinshi twabashije kubona z'abakinnyi baterese abasifuzi, muri izo nke hari aho urukundo rwatangijwe no kutumvikana hagati y'umusifuzi n'umukinnyi.

Tariki ya 13 Kanama uyu mwaka ni bwo umusifuzikazi mpuzamahanga w'Umuholandi, Shcona Shukrula abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yemeje ko amaze igihe ari mu rukundo na myugariro wo ku ruahnde rw'ibumoso wa FC Emmen mu Buholandi, Jeff Hardeveld.

Bavuganye bwa mbere tariki 13 Kanama 2021 ubwo uyu myugariro yari ahawe ikarita y'umutuku ku mukino batsinzwemo na FC Eindhoven 1-0, mu kuva mu kibuga yerekeza mu rwambariro yagiye yitatomba asanga Shcona wari umusifuzi wa kane bavugana nabi, kuva icyo gihe batangiye kujya bavugana kugeza aho abatangiye bavugana nabi bahise bavamo abakunzi.

Urukundo rwabo rwatangijwe no gushyamirana

Muri 2016 myugariro ukomoka muri Slovakia, Vajecka Lubomir icyo gihe yakiniraga FC Nizna we ntabwo yashyamiranye n'umusifuzi ngo bivemo inkuru y'urukundo ahubwo nyuma y'amasegonda make umukino utangiye, imbere y'abafana 400 yaratunguranye maze arapfukama ashingira ivi hasi Petra Lepackova wari umusifuzi wo ku ruhande maze amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera. Nyuma y'uyu mukino uyu musifuzi yavuze ko ari wo munsi ukomeye mu buzima bwe.

Yaramutunguye amuterera ivi mu mukino hagati

Muri Turikiya, umukinnyi wakinaga mu batarabigize umwuga, Mehmet Ali Babayiğit yakundanye ndetse aza gukora ubukwe n'umusifuzi w'umugore, Melek İmamoğlu, hari nyuma yo kumusifura ko yararariye.

Ibi byabereye mu Ntara y'Amagepfo ya Mardin. Uyu mukinnyi nyuma yaje gutangaza ko nyuma yo kumusifura ko yarariye yafashe umupira agiye kumubwira nabi amutonganya avuga ko yarenganye maze amugeze imbere ibyo yari agiye kuvuga arabyibagirwa bitewe n'ubwiza yari amubonanye. Urukundo rwabo rwatangiye ubwo kugeza aho baje no gukora ubukwe.

Yari amaze kumusifura ko yaraririye
Yamugeze imbere abura icyo amubwira
Stade byabereyemo ni naho bifotoreje



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bamwe-mu-bakbamwe-mu-bakinnyi-baterese-abasifuzi-bamwe-inkuru-z-urukundo-rwa-bo-zatangijwe-no-gushyamirana-amafoto-innyi-baterese-abasifuzi-bamwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)