Kigali: Bifashishije science bakora 'Akarima ko mu Mujyi'' kazahangana n'ikibazo cy'imirire #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abanyeshuri bafite hagati y'imyaka  13-17 biga mu mashuri yisumbuye i Kigali by'umwihariko mu bigo 19 byo mu Karere ka Kicukiro bifashishije science bakora 'Akarima ko mu Mujyi' kimukanwa bateramo imboga n'imbuto hagamijwe guhangana n'ikibazo cy'imirire.

Binyuze muri Association Mwana Ukundwa ku bufatanye na New York Academy of Sciences, abanyeshuri bo mu bigo byavuzwe bakoze imishinga ishobora kuba igisubizo cy'ikibazo cy'imirire hakoreshejwe ubutaka buto ku batuye mu Mujyi wa Kigali, bamwe muri bo bakoze 'Akarima ko mu Mujyi' bateramo imboga n'imbuto kandi umuntu akaba yakimukana.

Taliki 01 Mutarama 2022 kugeza 31 Nyakanga 2022, nibwo uyu mushinga watangiranye n'abanyeshuri 550 bo mu mashuri icyenda yo mu Karere ka Kicukiro bari mu matsinda 118.

Mu kiganiro n'Abanyamakuru, Umuyobozi wungirije ushinzwe uburezi muri 'New York Academy of Sciences',  Meghan Groome, yavuze ko abanyeshuri batoranijwe bagaragaje ubudasa mu gukora imishinga myiza.

Yagize ati 'Uyu ni umushinga uzamara imyaka itatu, uzagera ku banyeshuri 3000 bo mu mashuri yisumbuye biganjemo abakobwa. Icyo dukora muri iyo gahunda nuko itsinda ry'abanyeshuri batandatu ryishyira hamwe rikareba ikibazo kijyanye na 'science' ubwabo bakagikorera ubushakashatsi hanyuma bagahanga agashya kagamije gusubiza cya kibazo.'

Amahirwe ku bakoze imishinga myiza

Kigali: Bifashishije science bakora 'Akarima ko mu Mujyi'' kazahangana n'ikibazo cy'imirire, yakomeje avuga ko mu mujyi wa Kigali nta butaka buhari ku buryo buri muturage yabasha kugira akarima mu nsi y'urugo aho asoroma imboga cyangwa aho akura imbuto. Ati 'Ariko kandi hifashishijwe 'science' birashoboka ko umuntu yarya imboga n'imbuto ahinze mu buso buto.

   Meghan Groome

Umuyobozi w'u Rwunge rw'amashuri rwa Kicukiro, Rugasire K. Euzebius yavuze ko uyu mushinga waziye igihe.

Ati 'Ni ikintu cyadushimishije cyane kuko urebye ubumenyi abana bafite muri aya mezi macye gusa bamaze muri uyu mushinga wakumirwa. Ntabwo ari ubwa mbere byari bikozwe mu Rwanda kuko mu mashuri yigenga afite ubushobozi birakorwa. Ubu rero icyadushimishije nuko biri gukorwa mu mashuri asanzwe y'uburezi bw'ibanze bw'imyaka icyenda na 12. Aba bana mu by'ukuri bari kubona buno bumenyi ni ba bana bitari byoroshye kuzabubona twebwe byaradushimishije cyane kuko no mu muryango aho bibijyana ni muri ya miryango imiryango ifite ibibazo by'imirire.'

Rugasire yakomeje avuga ko kugirango aba bana babashe kuvumbura no kugirango imishinga yabo igerwego, ibigo byose biri muri uyu mushinga byahawe internet, amafaranga y'itumanaho ndetse n'abarimo batoranijwe bafasha abanyeshuri bafashwa mu bijyanye na Transport.

Mu mishanga yakozwe n'aba banyeshuri hagamijwe gushaka igisubizo cy'ubutaka butoya bwo mu mujyi wa Kigali, abanyeshuri biga muri GS Nyanza nibo bakoze umushinga wahize iyindi bise 'Growing Vegetable'. Buri munyeshuri mu bari muri uyu mushinga akaba yarahembwe amadorali 250.

Mu banyeshuri 479 batsinze, 460 (96%) biga mu bigo icyenda byo mu Karere ka Kicukiro bakoze imishinga myiza, bahawe amahirwe na New York Academy of Sciences yo kwinjira muri Junior Academy of Sciences,  aho basabana n'abanyeshuri bakiri bo hirya no hino ku isi bagasangira ubumenyi bubafasha kuvumbura ibintu bitandukanye bijyanye na 'science'.

[email protected]

 

The post Kigali: Bifashishije science bakora 'Akarima ko mu Mujyi'' kazahangana n'ikibazo cy'imirire appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/09/10/kigali-bifashishije-science-bakora-akarima-ko-mu-mujyi-kazahangana-nikibazo-cyimirire/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)