Bukuru na Butoyi baherutse guhabwa ubutaka na... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa Gatanu tariki ya 2 Nzeri 2022 hakozwe igikorwa cy'ubukangurambaga ku banyarwanda baba mu Rwanda, mu kubahamagarira kugira uruhare mu buzima bw'abababaye. 

Ni igikorwa aba bakobwa bari bakunze gukora aho baba muri Canada, ariko bifuje no kugikorera mu Rwanda kugira ngo ufite umutima wo gufasha abe yabigiramo uruhare mu guhindura icyerekezo cy'ubuzima bw'abana badafite amikoro.

Muri Rwanda Day yabereye i Toronto mu 2013, Josephine Murphy Bukuru na Joselyne Alexandre Butoyi, bagaragarije Perezida Kagame bamubwira ko bakeneye aho bagurira ibikorwa by'Umuryango 'Shelter Them Batarure' wita ku bikorwa bizamura imibereho myiza y'abaturage.

Icyo gihe Umukuru w'Igihugu yabemereye ubutaka. Mu 2015 aba bakobwa baje guhabwa ubutaka bungana na hegitare 2.5 buri mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kabuye. Igice kimwe cyubatswemo Ikigo Mbonezamikurire, ikindi kigenerwa amacumbi y'abatishoboye mu gihe hari n'igikorerwamo ubuhinzi.

Ubwo butaka bahawe na Perezida Kagame, babwubatseho ishuri rifasha abana baturuka mu miryango itishoboye uhereye mu ishuri mbonezamikurire ECD ariko bifuza no kubaka ishuri ribanza rizakomeza gufasha abo bana nkuko Josephine Murphy Bukuru yabigarutseho.


Bukuru na Butoyi basabonura ibijyanye no kubaho kw'abana

Ati 'Turifuza kubaka ishuri ribanza kugira ngo abana bacu bakomeze kubona uburere bwiza kandi n'uburezi bufite ireme. Ubu dufite ishuri ry'incuke twifuza ko bazajya bakomereza no mu ishuri ribanza ryacu.'

Ubusanzwe umwana ufashwa na Shelter Them, yishyurirwa ishuri n'umuryango we ugafashwa mu buryo butandukanye mu rwego rwo kuzamura no guhindura imibereho yabo.

Kuri ubu, uyu muryango watangijwe n'aba bakobwa ufite abana basaga 200 barimo 89 biga mu ishuri rya ECD ryubatswe n'uyu muryango, 56 biga mu mashuri abanza, 27 biga mu mashuri yisumbuye ndetse n'abana barindwi biga muri Kaminuza.

Umuhanzikazi Daniella ni umwe mu bitabiriye banagira umusanzu batanga wo gufasha abana

Umuyobozi Mukuru wa Shelter Them Batarure, Joselyne Alexandre Butoyi, bivuye mu byo bagiye bageraho bitari gushoboka, yagaragaje ko akenshi abakiri mu bibazo birengagizwa. Yavuze ko icyo bashyize imbere ari ugufasha abana kugira icyerekezo cy'ubuzima.

Ati 'Byari ibintu byo kutibagirwa abantu b'iwacu. Turi abanyarwanda kandi turiyizi. Turi abantu b'agaciro. Intumbero ya Shelter Them ni ugufasha umwana akazavamo umuntu w'umugabo. Dufashe umwana kubona amahitamo ye y'ubuzima.'

Abitabiriye iki gikorwa bagaragaje ko gufasha abana bikwiye gukorwa n'umuryango kugira ngo bimwe mu bibazo byugarije abavuka mu miryango itishoboye bishakirwe umuti.


Bagaragaje ubushake bwo gufasha aho umwe yashoboraga gutanga ubufasha bwo kurihira umwana ishuri, abandi bakiyemeza amafaranga mu bushobozi bwa bo.

Iradukunda Marcel ni umwe mu bana basoje kwiga Kaminuza abikesha Shelter Them, yagaragaje ko uyu muryango wamuhinduye uwo ari we uyu munsi.

Ati 'Navukiye mu muryango ukennye, byari bigoranye kubona ibyo nkenera byose kugira ngo nige. Ahazaza hanjye ntabwo hagaragaraga. Naje guhura na Shelter Them, bamfasha kwiga ndetse bakomeza gufasha n'umuryango wanjye. Ubu ibyo narotaga ntibikiri inzozi kuko byabaye impamo.'


Umwana ufashwa na Shelter Them wiga mu ishuri ry'incuke, yishyurirwa ibihumbi 30 Frw buri kwezi kandi n'umuryango we ugafashwa.

Ibi birori byasusurukijwe n'abahanzi b'indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana barimo, Aime Uwimana, James na Daniella ndetse na Baraka na Janielle.



Umubyeyi wabo yanyuzwe cyane



Abana barishimye

Abantu benshi banyuzwe n'uburyo uyu muryango wita ku bana

Christelle Kabagire ni we wari umusangiza w'amagambo





Marcel yavuze ubuhamya bwe n'ukuntu uyu muryango wamenye ubuzima bwe kugeza n'ubu














Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120587/nyuma-yo-guhabwa-ubutaka-na-perezida-kagame-bukuru-na-butoyi-bashinze-umuryango-shelter-th-120587.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)