Basketball ku mwanya wa 2: Menya imikino 10 i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe mu bindi bihugu usanga umupira w'amaguru usanzwe ari wo watashye imitima ya benshi, ariko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) siko bimeze.

Nk'uko urukundo rwa siporo rukomeje kwiganza, niyo mpamvu twabateguriye imikino 10 yatwaye imitima ya benshi muri Amerika.

10. Badminton

Uyu ni umukino woroshye gukina kandi mu gihe icyo aricyo cyose ariko abantu benshi bakina uyu mukino kugira ngo bishimishe kuko mu marushanwa azwi muri America uyu mukino ntabwo urimo. Mu mashuri makuru na za kaminuza niho uyu mukino ukundwa gukinwa cyane. Ahandi uyu mukino ukunzwe cyane ni muri Malezia, Ubushinwa, Indoneziya na Danemark.


9. Volleyball

Uyu ni umukino w'amaboko wishimirwa na benshi batuye muri Amerika kuko ukurikiranwa n'abarenga Million 37.


8. Umukino w'Iteramakofe

Abanyamerika batangiye kwerekana ko bashishikajwe cyane n'uyu mukino w'iteranamakofe kuva mu kinyejana cya 20. Mu bakinnyi bamenyekanye cyane harimo nka Mohammed Ali n'ubwo nyuma yaje kwitaba Imana. Urupfu rwe ntabwo rwigeze rugabanya umubare w'abafana b'uyu mukino muri Amerika.

Muri iyi myaka, Floyd Mayweather n'abandi bateramakofe b'abanyamerika, bakomeje gufata imitima ya benshi bakunda uyu mukino ndetse imibare igaragaza ko abanyamerika ari bo benshi bitabira uyu mukino ku Isi.


7. Golf

Umukino wa Golf ukinwa na miliyoni 30 z'abatuye muri Amerika bikaba 10% by'igihugu cyose kandi icyagaragaye ni uko ukundwa gukinwa n'abagore cyane kuko 77% by'abawukina ari abagore. Icyo uyu mukino wihariye ni uko ukundwa gukinwa n'abakire.


6. Tennis

Tennis ni umukino uzwi cyane yaba muri Amerika no ku ruhando mpuzamahanga ndetse nabawukina benshi ni abanyamerika. Ni umukino ukunzwe cyane yaba abagore n'abagabo. Abakinnyi bakina Tennis bamamaye cyane harimo: Serena Williams, Venus Williams na Andy Rodrick.


5.Ice Hockey

Uyu ni umukino ukinirwa mu rubura ukaba ukinwa n'abakinnyi 6 kuri buri ruhande. Ice hook iri mu mikino ikunzwe mu duce tumwe na tumwe muri Amerika harimo: Massachuchetts, Michigan na Minesota. Uyu mukino ukaba urebwa n'abarenga miliyoni 2.6 kandi ukundwa gukinwa n'abari hagati y'imyaka 18 kugeza kuri 45.


.4. Umupira w'amaguru

Uyu ni umukino wa 4 ukunzwe ku mugabane wa Amerika cyane cyane muri Canada ndetse n'ahandi mu Majyaruguru ya America. Usibye muri Amerika, uyu ni umukino uyoboye indi ku Isi mu gukundwa cyane.

Umukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cy'abagore cya 2019 cyatwawe na America,  warebwe na miliyoni 14.3 muri Amerika honyine. Ni umubare urenze kure uw'abarebye umukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cy'abagabo cya 2018 muri Amerika.


3. Baseball

Uyu ni umukino uza ku mwanya wa 2 mu mikino ikunzwe muri America ndetse no ku mwanya wa 7 ku isi. Iyi siporo izwi kandi nk'imyidagaduro yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko ni umukino udatwara imbaraga nyinshi z'umubiri. Ni nayo mpamvu ukurikiranwa n'abarenga 14.8% by'abaturage ba Amerika.


2. Basketball

Basketball ni umwe mu mikino izwi cyane muri Amerika ikaba imaze imyaka isaga ijana ikinwa. Yabyaye bamwe mu bantu bakomeye bo muri Amerika harimo nka Lebron James ndetse nabandi.

Ni umikino wagiye witabwaho cyane mu nzego zitandukanye, kugeza no mu ma shuri yisumbuye na za kaminuza zo muri Amerika. Ikindi kandi America ni yo ifite shampiyona ikunzwe ku isi muri Basketball izwi nka NBA. Iki nacyo kikaba kiri mu bituma uyu mukino uza ku mwanya 2 mu mikino ikunzwe. Uyu mukino urebwa na 15.3% by'abatuye Amerika.


1.Umupira w'amaguru wa Amerika

Umupira w'amaguru wa Amerika ni wo mukino uza ku mwanya wa 1 mu mikino yihebewe na benshi mu baturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko urebwa na 38.5% by'abatuye muri Amerika. Ni umukino wihariye kuko utandukanye n'usanzwe ukinwa hirya no hino ku isi. Ikindi ni uko uyu mukino byawusabye ikinyejana kirenga kugira ngo utahe mu mitima y'abatari bake muri Amerika.





Yanditswe na Niyonyungu Aloys-InyaRwanda.com



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121313/basketball-ku-mwanya-wa-2-menya-imikino-10-ikunzwe-cyane-muri-leta-zunze-ubumwe-za-amerika-121313.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)