Yarwaye agahinda gakabije, imari irahomba: Si... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Nzeri 2022, ni bwo Sintex yatangaje ko yishimiye gusangiza abafana be n'abakunzi b'umuziki iyi album amaze igihe ari gutegura. Ni album afata nk'imfura ye kuko yayitondeye, kandi ayikubiraho ubuzima bwe n'ubw'abandi.

Iriho indirimbo 14 zatunganyijwe n'aba Producer barimo Element. Amashusho ya zimwe yamaze gufatwa, izindi zizagenda zisohoka.

'Cyakoze' ni yo ndirimbo ya mbere uyu muhanzi agiye gushyira ahagaragara kuri iyi album. Nyuma azazisohora zose.

Izumvikanaho indirimbo zirimo 'Ye Ye Ye', 'Ndafata', 'Family', 'Karitsiye', 'Ama Ide', 'Tequelo', 'Sankalewa', 'Cease Fire', 'I Like that', 'Hand of God', 'Nsekera', 'Palm Tree' na 'All Night'.

'Hand of God' yitiriye album ye ni imwe mu ndirimbo ziriho. Sintex yabwiye InyaRwanda ko atapfuye guhitamo iri zina gusa, ahubwo afitanye ibihe by'urwibutso n'Imana, ari nayo mpamvu yarihisemo kugira ngo rijye rimwibutsa bya bihe.

Ati 'Kubera ko hari ibihe naciyemo nyine Imana yankijije. N'iyo mpamvu rero nahisemo album kuyitirira 'ukuboko kw'Imana'. Kugira ngo iyo ndirimbo igire n'abandi bantu ikora ku mutima.'

Sintex [Calabash Boy] akomeza avuga ko ari umuhamya w'uko yabonye Imana, kuko mu myaka ibiri ishize y'iki gihe cya Covid-19, yashoye imari mu bikorwa bitandukanye n'iby'umuziki we, byose birahomba acika intege atangira gutekereza ku iherezo ry'ibyo bihe yarimo guca.

Ati 'Imitungo yanjye yose irahomba. Ndarwara. Ndumva byarabaye muri iki gihe cya Covid-19. Nabuze imitungo yanjye mwinshi ndanarwara, ariko nyine kubera imbaraga z'Imana ubuzima burakomeza. Muri 'business' nasubiye aho nari naratangiriye.'

Uyu munyamuziki wakunzwe mu ndirimbo 'Twifunze' avuga ko yanyuze mu bihe bikomeye, igihe kiragera Imana iramufasha ibintu byongera kujya mu buryo.

Kabera Arnold [Sintex], yavuze ko icyo gihe yacitse intege ku buryo n'abo yari yizeye ko bamufasha 'nta n'umwe wari uhari ku bwe'.

Ati 'Abantu benshi nizeraga barantenguha. Hagati aho, ndarwana ngerageza gukoresha imbaraga zanjye ariko bikanga. Noneho, ngeze aho ngaho Imana igira ukundi kuntu ibigenza, n'iyo mpamvu nayitiriye ukuboko kw'Imana, kuko habayeho ukuboko kwayo.'

Yavuze ko yandika indirimbo 'Hand of God' ari muri studio yazirikanye ibihe yanyuranyemo n'Imana, akomeza kuyandika kuko yanamenye ko 'ibihe yanyuzemo atari we wenyine wabiciyemo gusa mu buzima, kuko biba no ku bandi bantu'.

Ati 'Bityo rero numva ko nakoresha ahubwo umwanya mfite n'inganzo yanjye kuba ahubwo noneho nahumuriza abo bandi bari guca muri ibyo bihe nanone. Nibwo nahise mbibona ko bikenewe, kuko byari byambayeho nanjye nyirubwite.'

Uyu muhanzi wakinnye umupira w'amaguru, avuga ko muri iyi ndirimbo ye 'Hand of God', akomeza buri wese uri kunyura mu bihe bikomereye umutima.

Sintex watangiye umuziki mu 2013, avuga ko igihombo yaguyemo cyagize ingaruka no ku muziki we, ari nayo mpamvu mu minsi ishize atashyiraga hanze indirimbo.

Hejuru y'ibi, anavuga ko yagize agahinda gakabije (Depression) biturutse ku bihe yarimo anyuramo. Ati 'No kuba narabashije guhangana n'agahinda gakabije mbona ko bikwiye kuba nakora iriya ndirimbo (Hand of God).'

Hanze aha, abantu batandukanye bahuriza ku kuvuga bitoroshye gusohoka mu bihe bya 'Depression'.

Sintex yabwiye InyaRwanda ko atorohewe no gukira 'depression' kuko ni umuntu nk'abandi. Ariko binyuze mu masengesho n'uko iminsi yagiye yicuma yiha icyizere cy'ubuzima, yabashije gusohoka muri ibi bihe byo kwigunga.

Anavuga ariko yabashije kuzanzamutsa, ava mu gahinda gakabije biturutse ku guhura n'abantu banyuranye bakamuganiriza.

Ati 'Gacye gacye, hamwe n'igihe nagiye nkira bitewe n'uko igihe cyagiye gitambuka. Rero nkavuga nti, ibyo bihe naciyemo ntabwo natuma bigenda ngo nibibere abandi isomo, kuko hari abandi bantu bari guca mu bihe bimeze gutya.'

Uyu muhanzi watangiye kumenyekana mu 2017, abwira buri wese uri guca mu bihe nk'ibyo yari arimo ko 'hari ibyiringiro aho amaso ye atabasha kubona'. Kandi ubuzima burakomeza. Ati 'Ibintu byose bitangiye, bigira n'iherezo.'

Sintex yibutsa ko ibihe by'imiraba bishira ubuzima bugakomeza. Bityo nta muntu ukwiye kwiheba.

Yumvikanisha ko izindi ndirimbo ziri kuri iyi album zigaruka ku rukundo, kwidagadura n'ibindi- Nk'umwe mu murongo yihariye wo gususurutsa abantu.

Album ye inariho indirimbo eshatu (3) yakoranye n'abandi bahanzi. Ayitezeho kuba 'album y'umugisha' kubera ko yamutwaye igihe kinini ayitegura, kandi yarayinogeje mu buryo bwe, ku buryo yizeye ko abantu bazayikunda.

Ati 'Niteze ko izakirwa neza. Iyi album nyitezeho ko igiye kuba ibuye rikomeye ry'umuziki wanjye no mu muziki w'u Rwanda muri rusange.' 


Sintex yagaragaje indirimbo 14 zigize album ye ya mbere yise "Hand of God'

Sintex avuga ko mu myaka ibiri ishize yaguye mu gihombo, ararwara- Abo yari yiringiye ko bamufasha ntiyababona, Imana imugirira neza 

Sintex yavuze ko yabashije gusohoka mu gahinda gakabije, icyizere cy'ubuzima kiragaruka 

Album ye ayisobanura nk'umugisha kuri we ndetse no ku ruganda rw'umuziki muri rusange

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO SINTEX AHERUTSE GUSOHORA

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/121321/yarwaye-agahinda-gakabije-imari-irahomba-sintex-yasohoye-album-ku-kuboko-kwimana-kwamwigar-121321.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)