Header Ads Widget

Technology

Perezida Kagame yazamuye mu ntera Maj. Gen.Kabandana waherukaga Cabo Delgado #rwanda #RwOT

Perezida Kagame akaba n'Umugaba w'Ikirenga w'Ingabo z'u Rwanda, yazamuye mu ntera Major General Innocent Kabandana, amuha ipeti rya Lt. General.

Itangazo ryasohowe n'igiisirikare cy'u Rwanda rivuga ko Perezida Paul Kagame yazamuye mu ntera Major General Kabandana Innocent.

Uyu ni we watangiye ayoboye urugamba rwo guhangana n'ibyihebe byari byarayogoje intara ya Cabo Delgado muri Mozambique ndetse rugenda neza.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko 'Perezida Kagame yamuzamuye kubera ko ashoje inshingano ze muri Mozambique, kandi ko bihita bikurikizwa'.

Hashize ukwezi hafi n'ibyumweru bibiri, Major General Kabandana Innocent ubu wabaye Lieutenant General avuye muri Mozambique, akaba yarasimbuwe na Major General Eugene Nkubito.

Gen Kabandana, uretse inshingano asoje muri Mozambique, mu yindi mirimo yakoze harimo kuba Umuyobozi w'amasomo ku Ishuri rya Gisirikare rya Gako aba n'Umuyobozi wungirije w'Ingabo mu butumwa bw'umuryango w'Abibumbye muri Sudani y'Epfo, UNMISS.

Yanabaye umuyobozi mu ngabo z'u Rwanda (RDF), ushinzwe ibikoresho, ndetse n'Umuyobozi w'ishuri rya gisirikare, Rwanda Peace Academy.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/perezida-kagame-yazamuye-mu-ntera-maj-gen-kabandana-waherukaga-cabo-delgado

Post a Comment

0 Comments

Nature