Assia wo muri Gatanira agiye gukorera ubukwe muri Amerika (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mutoni Assia umukinnyi wa filime nyarwanda wamamaye nka Gatarina muri filime y'uruhererekane ya Gatarina yamwitiriwe ari na we nyirayo, mu minsi ya vuba arimukira muri Amerika aho agiye gukorera ubukwe akanaturayo.

Mu kiganiro uyu mukobwa ukunzwe cyane muri sinema nyarwanda yahaye ISIMBI, yavuze ko imyiteguro y'ubukwe igeze kure n'umusore uba muri Amerika wamaze no gufata irembo.

Ntabwo yakunze kumvikana mu nkuru z'urukundo cyane bitewe n'uko ibintu bye akunda kubigira ibanga dore ko nubwo yemeye ko ubukwe buhari n'ubu yirinze kuba yatangaza amazina y'umukunzi we.

Agaruka ku gihe bamaranye, yagize ati 'Tumaranye imyaka nk'ibiri n'igice, itatu gutyo.'

Yakomeje avuga ko kandi guhitamo uyu musore byagoranye cyane kuko ngo burya umuntu wese uteretwa na benshi biramugora guhitamo.

Ati 'Ntabwo wamenya ngo bigenda bite, iminsi iba myinshi igahimwa n'umwe gusa, hari igihe uba ufite abantu benshi baguterese, bagutereta kandi n'imbogamizi zibaho iyo uteretwa n'abantu benshi no gufata umwanzuro biragorana, biragorana ni ikizami gikomeye, gufata umwanzuro ni cyo kintu kigora.'

Assia kandi yahishuye ko umukunzi we yari inshuti ye isanzwe, baganira amugira inama, atandukanye n'uwo bari kumwe nibwo yaboneyeho kwigarurira umutima we.

Ati 'Ikintu kiba gitangaje yari inshuti yanjye magara, twamenyanye ari inshuti yanjye nganiriza gusa, nari mfite n'umukunzi ahubwo, yari anamuzi. Twashwana nkajya kumuganyira akanyihanganisha, nanganye n'umukunzi wanjye akajya anyitaho.'

'Yampaye umwanya we uhagije, nanjye nari nkeneye umuntu unyitaho, ungira inama, nyuma ntangira kumva ari njye umukunze, yakwanga kumpamagara nkumva nababaye bigeze aho arambwira ngo dukundane, ndamwangira ndanamuseka abitwaza gake aranabyihorera, biba aho nyuma ndebye ndavuga ngo ndi mu biki, mpita mbikora.'

Avuga ko ikintu cyatumye amukunda ari ibikorwa bye kuko ari umuntu bari baziranye cyane ko babanje kuba inshuti buri umwe azi imico y'undi.

Gusezerana imbere y'amategeko bikaba bizabera muri Amerika bitandukanye n'ibyo abantu bavugaga ko nabyo byamaze kuba.

Ati 'Habyeho gufata irembo gusa, yansabiye visa nk'umukunzi we (fiancé) ntabwo Umurenge tuzawukorera inaha, ni itegeko ko ngomba kuwukorera muri Amerika.'

Yirinze kuvuga igihe azagendera n'igihe ubukwe bwe buzabera gusa ahamya ko ari vuba cyane, urugendo rwe ruri nko mu mezi abiri.

Mutoni Assia kandi avuga ko ibikorwa bye bya sinema yakoraga azabikomereza muri Amerika ni mu gihe filime ya Gatarina yo azayikomeza yifashishije uburyo bw'ikoranabuhanga.

Gatarina agiye gukorera ubukwe



Source : http://isimbi.rw/sinema/article/assia-wo-muri-gatanira-agiye-gukorera-ubukwe-muri-amerika-video

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)