Vipers SC yatumye Rayon Sports isoza nabi "Umunsi w'Igikundiro 2022" #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imyaka 2 yikurikiranya Rayon Sports idatsinda k' Umunsi w'Igikundiro kuko nyuma y'umwaka ushize yatsinzwe na Kiyovu Sports ndetse kuri uyu wa Mbere yatsinzwe na Vipers igitego 1-0.

Uyu mukino wakinwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Kanama 2022, ni wo wasoje ibirori byiswe 'Rayon Sports Day' cyangwa 'Umunsi w'Igikundiro'.

Hakiri kare ku munota wa kane gusa w'umukino ni bwo Ikipe ya Vipers SC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu wayo Bobosi Byaruhanga ndetse Rayon Sports irwana no kucyishyura birangira ntabyo igezeho.

Ikipe ya Vipers yihariye umukino mu gice cya mbere ariko ntiyabasha kwinjiza ikindi gitego nubwo yahushije byinshi.

Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yakangutse iha akazi gakomeye Vipers ariko ba rutahizamu bayo ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe yabonetse.

Ku munota wa 75, uyu musore yateye ishoti rikomeye rigana mu izamu rya Vipers SC, umupira ujya hanze mbere y'uko na Mbirizi Eric ahusha uburyo bukomeye ku mupira yari ateresheje umutwe ukajya hanze y'izamu.

Abakinnyi ba Rayon Sports yaba abashya n'abo yaguze beretse abakunzi bayo umukino mwiza ndetse bataha bafite icyizere ko ikipe yabo izitwara neza.

Vipers SC yatwaye shampiyona ya Uganda umwaka ushize,iheruka gutsinda Young Africans ibitego 2-0 ku munsi mukuru wayo uzwi nka 'Yanga Day'.Iri kwitegura imikino ya CAF Champions League mu gihe Rayon Sports iri kwitegura shampiyona.

Imikino ya shampiyona Rayon Sports yitegura gukina:

20 Kanama: Rayon Sports v Rutsiro
8 Nzeri: Police v Rayon
1 Ukwakira: Marines v Rayon



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/vipers-sc-yatumye-rayon-sports-isoza-nabi-umunsi-w-igikundiro-2022

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)