Amafoto – Rayon Sports Day yaranzwe no kwerekana abakinnyi 27 na nimero bazambara, Vipers yari umutumirwa itsinda mu mukino wa gishuti 1-0 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi gishyira umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kanama 2022 nibwo habaye umunsi witiriwe ikipe ya Rayon Sports uzwi nka 'Rayon Day', ni umunsi w'ibirori wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni ibirori byabereyemo ibikorwa bitandukanye byo kwereka abakunzi ba Gikundiro bamwe mu bakinnyi bashya ndetse n'abatoza babo, hanabaye kandi umukino wa gishuti wahuje ikipe ya Vipers SC yo muri Uganda yanabonye itsinzi yo kuri uyu munsi y'igitego kimwe ku busa.

Ikipe ya Rayon Sports yari yateguye uyu munsi, yatangiye yerekana abakinnyi na nimero bazambara muri uyu mwaka w'imikino wa 2022-2023, ni igikorwa cyabere mu kibuga cya Sitade ya Kigali kiyoborwa na Perezida wa Rayon Jean Fidele Uwayezu.

Abakinnyi berekanywe ni Hakizimana Adolphe (22), Rwatubyaye Abdul (4), Hirwa Jean de Dieu (2), Ngendahimana Eric (5), Hategekimana Bonheur (1), Nishimwe Blaise (6), Manishimwe Eric (8), Kanamugire Roger (11) na Muvandimwe JVM (12).

Mucyo Didier Junior (14), Mugisha Master (15), Ganijuru Elie Ishimwe (16), Ndekwé Bavakure Félix (17), Nkurunziza Félicien (26), Musa Esenu (20), Tuyisenge Arsène (19), Onana Essomba Willy (10), Mitima Isaac (23) na Mbirizi Eric (66).

Rudasingwa Prince (27), Iraguha Hadji (29), Ndizeye Samuel (25), Twagirayezu Aman (28), Paul Were (9), Iradukunda Pascal (24), Raphael Osaluwe (7) na Traoré Boubacar utarabona nimero.


Rayon Sports Day 2022 yasojwe n'umukino mpuzamahanga wa gicuti wayihuje na Vipers SC yo muri Uganda, ni umukino warangiye ikipe ya Vipers isanzwe itozwa na Robertihno wahoze muri Gikundiro, uyu warangiye ari 1-0.


Iki gitego kimwe cyabonetse muri uyu mukino cyatsinze na Bobosi Byaruhanga, ni igitego kimwe cyabonetse ku munota wa 4 w'umukino.


Mu bindi byaranze uyu munsi harimo abahanzi batandukanye baririmbye muri ibi birori, harimo Afrique uzwi mu ndirimbo Agatunda, Eric Senderi ndetse na Ish Kevin.

The post Amafoto â€" Rayon Sports Day yaranzwe no kwerekana abakinnyi 27 na nimero bazambara, Vipers yari umutumirwa itsinda mu mukino wa gishuti 1-0 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/amafoto-rayon-sports-day-yaranzwe-no-kwerekana-abakinnyi-27-na-nimero-bazambara-vipers-yari-umutumirwa-itsinda-mu-mukino-wa-gishuti-1-0/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-rayon-sports-day-yaranzwe-no-kwerekana-abakinnyi-27-na-nimero-bazambara-vipers-yari-umutumirwa-itsinda-mu-mukino-wa-gishuti-1-0

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)