Umunyamakuru Sam Karenzi yavuze amagambo akomeye yakoze ku mutima aba Rayon - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize igihe kinini buri munsi Sam Karenzi yibasirwa na bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports n'ubwo hari undi mubare munini ukunda uburyo avugisha ukuri kugamije kubaka iyi kipe igatera imbere ikongera kwegukana ibikombe nk'uko byahoze.

Mu kiganiro Urukiko rw'Ubujurire rw'Imikino cyo kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2022, umunyamakuru Sam Karenzi yavuze ko hari abakunzi ba Rayon Sports bamushimiye nyuma y'uko avuze ibitagenda ku buyobozi bigatuma bimwe bihinduka.

Yagize ati 'Hari abakunzi benshi ba Rayon Sports bampamagaye barambwira ngo kuba Rayon Sports iguze Paul Were Ooko na Boubacar Traore ni ukubera igitutu washyize ku buyobozi, kandi koko abafana ba Rayon Sports bakwiye kunshimira kuko abanyamakuru twese tuje tugashimagiza ibidahari ikipe yakomeza kugana ahabi ariko kuvuga ibitagenda bituma bikosoka'.



Source : https://yegob.rw/umunyamakuru-sam-karenzi-yavuze-amagambo-akomeye-yakoze-ku-mutima-aba-rayon/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)