Umubyeyi wa Meddy yashyinguwe mu cyubahiro-AM... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'imihango yo kumusabira no kumusezeraho bwa nyuma yabereye kuri The Ice Café i Kanombe;

Saa 14:00 zuzuye nib wo umubiri w'umubyeyi wa Meddy wagejejwe i Rusororo

Saa 14:30 Pasiteri Teddy yahawe umwanya wo gusengera gahunda no kuyobora ibikorwa bikurikira.

Mu gutangira avuga ko yishimiye kugira amahirwe yo kumva ubuzima Cyabukombe Alphonsine yabayemo, akanezezwa biruseho no kuba yarabayeho ubuzima bwo guhindura abandi.

Ibyigisho yatanze mu gukomeza abantu birimo 2 Timoteyo 2:8, 2 Abakorinto 2

Ni amagambo agaruka ku buryo Imana ifitiye abantu imbabazi, igakomeza ikanubaka mu gihe gikwiye.

Yongeye kandi gushimangira ko n'ubwo umubyeyi Cyabukombe Alphonsine yagiye mu buryo bw'umubiri, hari igihe kizagera akongera guhura n'abamukunda.

Avuga ko kandi ntawundi wahumuriza umuntu ufite umutima ukomerewe, uretse Imana kandi ibikora kubayemerera.

Mu gusoza yasomye amagambo aboneka muri Yohana 14:15 aho Yesu yavugaga ko umukunda akubaha amategeko ye ntacyo azabura, kandi ko azabira ugira atyo wese  umugisha kuri se, kandi yibutsa abantu Yesu yagiye ariko atasize abamwizera gutyo ahubwo nk'uko yabisezeranye yaboherereje umuhoza.

Saa 14:40 abana ba Cyabukombe Alphonsine basabwe kwegera imbere, mu gihe umubiri w'umubyeyi wari ugiye kumanurwa mu mva.

Cyari igihe kigoye kuri bose yaba kuri Christian,  Meddy na Ange  ikiniga kirabafata amarira yose abantu bagerageza kubahumuriza.

Saa 14:51 imvura yarushijeho kugwa ari nyinshi bisaba gutegereza gato ngo umuhango ukomeze

Saa 15:10 Christian yasabwe guherekeza ashyiraho umusaraba ku mva ya Cyabukombe Alphonsine, nyuma afatanije n'abavandimwe be Meddy na Ange gushyiraho indabo.

Hakurikiyeho imiryango n'inshuti zirimo abahanzi bahagarariwe na K8 Kavuyo, Uncle Austin, Christopher, Zizou  ndetse n'umuryango mugari w'abakunzi be, Inkoramutima.

Umuhango wasojwe mu masaha agana 16:00, abaje gufata mu mugongo umuryango wa Cyabukombe Alphonsine bajya gukarabira kuri The Ice Café i Kanombe.


Cyabukombe Alphonsine yashyinguwe mu cyubahiroChristian ubwo yashyiraga umusaraba ku mva y'umubyeyi waboByasabye gukomera no gukomezwa ku bana beKari agahinda gakomeye kuri Meddy wabaye inshuti y'umubyeyi yabuzeN'ubwo bitari byoroshye bagize abababa hafi barimo abo mu muryango wabo basigaranye nk'ababyeyiAbasigiye agahinda ariko bafite umunezero n'ibyiringiro by'uko agiye aheza bitewe n'ukuri ku buzima bazi bwamuranze

AMAFOTO:NDAYISHIMIYE NATHANAEL-INYARWANDA.COM





 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/120389/umubyeyi-wa-meddy-yashyinguwe-mu-cyubahiro-amafoto-120389.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)