Perezida Kagame yujuje miliyoni y'abamukurikira kuri Instagram #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki Cyumweru Perezida Kagame yujuje abagera kuri Miliyoni bamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Perezida Paul Kagame uri ku rutonde rw'Abaperezida ba mbere muri Afurika bakurikirwa cyane ku rubuga nkoranyamabaga,uyu munsi yujuje miliyoni y'abakurikira gahunda ze kuri Instagram ye.

Uru rubuga rwa Instagram rwa Perezida Kagame rukunze gushyirwaho gahunda ze za buri munsi gusa urwo akoresha cyane ni Twitter.

Perezida Kagame akurikirwa n'abantu miliyoni 2.8 kuri Twitter yatangiye gukoresha muri Gicurasi 2009.Ni umwe mu baperezida bamaze igihe kinini bakoresha uru rubuga. Akunze gutambutsa ubutumwa butandukanye bwibanda ku nshingano ze ndetse n'uburebana n'ubuzima bwite.

Kuwa 10 Nyakanga 2020,Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'abakoresha imbuga nkoranyambaga,cyanyuze imbonankubone kuri Instagram ye."



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/perezida-kagame-yujuje-miliyoni-y-abamukurikira-kuri-instagram

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)