U Rwanda rwahakanye kuba hari inkunga ruha M23 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Raporo y'Impuguke z'Umuryango w'Abibumbye iheruka kuvuga ko Ingabo z'u Rwanda zagiye muri RDC, ndetse ko zagize uruhare mu kurwanya Umutwe wa FDLR na RUD Urunana.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko icyakorwa cyose n'Ingabo z'u Rwanda, cyaba kigamije kubungabunga ubusugire bw'igihugu, no kurinda umutekano w'abaturage.

Yagize ati 'UN iravuga ko ifite ibimenyetso bigaragaza ko Ingabo z'u Rwanda zagiye muri Congo, icyo navuze aha ngaha cyasubizaga ikibazo cy'uko u Rwanda rwaba rushyigikira M23, navuze ko atari byo.'

'Navuze ko icyakorwa cyose n'Ingabo z'u Rwanda cyaba kijyanye no kubungabunga ubusugire bw'igihugu ndetse no kurinda umutekano w'abaturage bacu.'

Yavuze ko nubwo M23 ikomeje gutindwaho ihuzwa n'u Rwanda, yaturutse ku mutekano muke wakomeje kuranga Uburasirazuba bwa RDC, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibyo ngo byari bifitanye isano n'Ingengabitekerezo ya Jenoside yimukiye muri RDC, ijyanywe na FDLR.

Muri ibyo bibazo, ngo hari imitwe yagiye ishingwa mu buryo bwo kwirwanaho irimo na M23, ngo bahangane n'iyo yindi irimo FDLR.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko umuntu ushaka ko Akarere kabona amahoro, agomba kureba ikibazo cya FDLR.

Yakomeje ati 'Ni cyo kibazo gishamikiyeho n'ibindi byose. Imikoranire ya FDLR n'Ingabo za Congo na yo irazwi, n'izo raporo zivugwa nabyo birimo. Iyo bagiye bagashinguzamo M23 na Guverinoma y'u Rwanda, icyo biba bigamije ni ukwerekana ngo dore ikibazo ni kiriya, ariko hari n'ibindi bibazo byinshi.'

Ni ibibazo ngo birimo amagambo akoreshwa muri Congo bivugwa n'abayobozi batandukanye bigamije gukurura urwango rureba cyane cyane abavuga Ikinyarwanda, by'umwihariko abatutsi, ari nabo bashinze M23.

Minisitiri Dr Biruta yavuze ko gufata akabazo k'ejobundi ugasiga icyabiteye, bitazana umutekano urambye.

Yavuze ko u Rwanda rukeneye umutekano kandi hari uburyo bwashyizweho n'akarere n'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika, u Rwanda rurimo kandi rwiteguye gutanga umusanzu kugira ngo umutekano ugaruke muri aka karere.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda nta nkunga ruha M23, ndetse ko nta ngabo zarwo zagiye muri RDC bitandukanye n'ibikomeje kuvugwaSource : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahakanye-kuba-hari-inkunga-ruha-m23

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)