Header Ads Widget

Technology

Rayon Sports yashyize hanze amatike y'umwaka w'imikino arimo ifite agaciro ka miliyoni FRW #rwanda #RwOT

Rayon Sports yatangaje ko ubu abafana bayo batangira kugura amatike y'umwaka w'imikino ari mu byiciro bitandukanye kugeza ku mafaranga angana na Miliyoni.

Ibi yabitangarije mu kiganiro n'itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kanama 2022 cyagarukaga kuri gahunda yayo y'umwaka w'imikino wa 2022-23.

Amakarita yamuritswe ari mu byiciro bibiri birimo 'Ikarita y'Umwaka w'Imikino ndetse n'Ikarita y'Umunyamuryango'. Zose zamuritswe kuri uyu wa 11 Kanama 2022.

Ikarita y'Umunyamuryango yashyizweho izajya imara umwaka, aho uyigura azajya yishyura ibihumbi 10 Frw agashyirwa mu Cyiciro cy'Imena mu gihe uwishyuye ibihumbi 5 Frw azashyirwa mu cy'Inyamibwa n'aho uwishyuye 2000 Frw akazaba mu Cyiciro cy'Imanzi.

Ni mu gihe Ikarita y'Umwaka w'Imikino yo ifite ibyiciro bitatu birimo icya 'Gold' ku muntu wishyuye miliyoni 1 Frw.

Iyi izajya ituma umuntu wayiguze yicara muri VVIP,kugira icyo afata (kunywa no kurya) igihe amakipe agiye mu karuhuko, azajya atumirwa mu nama za Rayon Sports, ahabwe umupira wo kwambara wa Rayon Sports ndetse yemererwe gukurikirana imyitozo y'iyi kipe ku buntu.Uzayigura azahita ashyirwa mu bagize Akanama Ngishwanama k'iyi kipe.

Itike ya 2 yiswe 'Silver' n'ibihumbi 400 Frw.Uwayiguze azajya yicara muri VIP ndetse anemerwe kwiyakira mu gihe amakipe asoje akaruhuko, iyi tike izaba imwemerera kureba imikino yose Rayon Sports yakiriye mu mwaka wose yaba shampiyona, igikombe cy'Amahoro cyangwa se iya gicuti, azaba anemerewe kwitabira inama zose za Rayon Sports.

Itike ya 3 yiswe 'Bronze' yishyurwa ibihumbi 100 Frw.uyifite azajya aba yemerewe kureba imikino yose ya Rayon Sports yakiriye yicaye ahatwikiriye. Abicara ahasigaye hose nta tike y'umwaka bashyiriweho.

Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yavuze ko gushyiraho iyi tike y'umwaka w'imikino n'ikarita y'Umunyamuryango, bigamije kugira ngo abakunzi b'iyi kipe babashe kuyishyigikira uko bikwiye.

Ati "Twari turi aho twitwa abakunzi, abandi twitwa abafana ariko icya ngombwa ni uko bose Rayon ibaba ku mutima. Igihe kirageze ngo ikipe tuyibe inyuma, nzayiguma inyuma, nzayifasha gutera imbere."

Yakomeje agira ati "Muzi ko tugira abakunzi benshi, tujye tunamenya binadufashe kubicaza kuko twifuza ko Rayon Sports iba icyitegererezo mu mikorere, igatera imbere ireba abadusize uko bakora."

Rayon Sports iri kwitegura kwizihiza umunsi wayihariwe uzwi nka 'Rayon Day' mu birori by'akataraboneka biteganyijwe kuba kuba ku wa 15 Kanama 2022.


Ibizagenerwa uwaguze itike y'umwaka ya Miliyoni



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-yashyize-hanze-amatike-y-umwaka-w-imikino-arimo-ifite-agaciro-ka

Post a Comment

0 Comments

Nature