Rayon Sports na APR FC ku munsi wa 14, ingengabihe ya shampiyona yasohotse #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ingengabihe ya shampiyona y'u Rwanda icyiciro cya mbere umwaka w'imikino wa 2022-23 yamaze gusohoka, umukino uba utegerejwe na benshi uhuza APR FC na Rayon Sports uzaba tariki ya 17 Ukuboza 2022, azaba ari ku munsi wa 14 wa shampiyona

Iyi shampiyona izatangira tariki ya 19 Kanama 2022, AS Kigali yakira Etincelles, APR FC yakire Musanze FC, Bugesera FC na Kiyovu Sports, Sunrise FC na Police FC, Espoir FC yakire Marines.

Uyu munsi wa mbere uzakomeza tariki ya 20 Kanama 2022, Rwamagana City yakira Gorilla FC, Rayon Sports yakire Rutsiro ni mu gihe Gasogi United izakira Mukura VS.

Tunyuze mu mikino 5 ya mbere ku makipe 5 ahabwa amahirwe ku gikombe ari APR FC, rayon Sports, AS Kigali, Kiyovu Sports na Police FC.

Ku munsi wa 2, AS Kigali izaba yasuye Mukura VS, APR FC izaba iri mu Bugesera, Rayon Sports izasura Police FC imikino izaba tariki ya 8 Nzeri 2022 ni mu gihe Kiyovu Sports tariki ya 7 Nzeri izaba yakiriye Espoir FC.

Ku munsi wa 3 wa shampiyona uzatangira tariki ya 13 Nzeri, APR FC izakina na Police FC. Tariki ya 14 Nzeri, Rayon Sports izakira Rwamagana City, AS Kigali yakire Musanze FC ni mu gihe Kiyovu Sports izasura Gorilla FC.

Umunsi wa 4 uzatangira tariki ya 1 Ukwakira 2022, Kiyovu Sports yakira Sunrise FC, Rayon Sports izajya i Rubavu gusura Marines FC, Police FC yakire Gasogi United. Tariki ya 2 Ukwakira, AS Kigali izajya i Rubavu gusura Rutsiro FC ni mu gihe APR FC izasura Rwamagana City.

Umunsi wa 5 uzafungurwa na AS Kigali yasuye Rayon Sports tariki ya 11 Ukwakira 2022. Tariki ya 12 Ukwakira APR FC izakira Marines. Tariki ya 13 Ukwakira Kiyovu Sports izakira Etincelles, Police FC yakire Bugesera FC.

Umukino uhuza APR FC na Rayon Sports, umwe mu mikino iba itegerejwe na bantu benshi uzaba tariki ya 17 Ukuboza 2022, bizaba ari ku munsi wa 14 w'iyi shampiyona ya 2022-23.

Iyi shampiyona biteganyijwe ko izatangira tariki ya tariki ya 19 Kanama 2022 ntabwo hashyizweho igihe izasorezwa kuko amatariki agarukira ku munsi wa 25 aho uzakinwa tariki ya 16 Mata 203, andi matariki azashyirwaho nyuma.

Gahunda ya shmpiyona ya 2022-23
Rayon Sports ni izakina na APR FC ku munsi wa 14 wa shampiyona



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-na-apr-fc-ku-munsi-wa-14-ingengabihe-ya-shampiyona-yasohotse

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)