Impera z'icyumweru zisize APR FC yerekanye abakinnyi 7 bashya, Rayon Sports itsinda AS Kigali, Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste begukanye umwanya wa 4 muri Common Wealth Games #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Impera z'icyumweru cya mbere cy'ukwezi kwa Kanama 2022, zisize ikipe y'ingabo z'igihugu y'u Rwanda ya APR FC yerekanye abakinnyi bashya yaguze bagomba gufatanya n'abandi bakinnyi mu rwego rwo kwitegura imikino Nyafurika ndetse na shampiyona muri rusange, ni igikorwa cyabereye i Shyorongi aho iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu isanzwe iba.


Abakinnyi bashya berekanywe nyuma yo kubasinyisha barimo myugariro Niyigena Clement wari waratijwe muri Rayon Sports, myugariro Ishimwe Christian wavuye muri AS Kigali, Nkundimana wavuye muri Musanze FC, Ramadhan Niyibizi wayuye muri AS Kigali, Ishimwe Fiston wari waratijwe muri Marines FC, rutahizamu Taibu Mbonyumwami wavuye muri Espoir FC ndetse na Uwiduhaye Aboubakar wavuye muri Police FC.


Usibye aba bakinnyi bashya berekanywe kandi, hanashimiwe abakinnyi bitwaye neza mu mwaka ushize w'imikino wa 2021-2022, Ruboneka Bosco yahembwe nk'umukinnyi mwiza w'umwaka, Mugunga Yves na Mugisha Gilbert bahembwe nk'abatsinze ibitego byinshi, bombi batsinze 6.


Umukinnyi muto w'umwaka muri iyi kipe ya APR FC wahembwe ni Ishimwe Pierre wagize umwaka mwiza mu gice cy'izamu, ni mu gihe kandi umutoza Adil Erradi Muhamed we yahembwe nk'umutoza umaze kwitwara neza kuba ageze muri iyi kipe.

Muri uyu muhango kandi, herekanywe Maj Jean Paul nk'ushinzwe ubuzima muri iyi kipe (Team manager), umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga Pablo Sebastien Morchon.


Impera z'icyumweru kandi zisize ikipe ya Rayon Sports itsinze AS Kigali igitego kimwe ku busa, ni igitego cyatsinzwe na Ndekwe Felix wahoze muri iyi kipe ya AS Kigali ubwo bakiniraga kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki cyumweru.


Muri Uganda haberaga imikino y'intoki ya Volleyball izwi nka Kampala Amatuer Volleyball Clubs, iri rushanwa rikaba ryarekuganwe na APR Volley Ball Club mu Bagabo ndetse no mu bagore iyi kipe ya APR VC yegukana igikombe.

I Birmingham mu mukino ya Common Wealth, ikipe y'igihugu ya Beach Volleyball yari ihagarariwe na Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venutse begukanye umwanya wa kane nyuma yo gutsindwa n'u Bwongereza amaseti 2-0.

The post Impera z'icyumweru zisize APR FC yerekanye abakinnyi 7 bashya, Rayon Sports itsinda AS Kigali, Ntagengwa Olivier na Gatsinzi Venuste begukanye umwanya wa 4 muri Common Wealth Games appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/impera-zicyumweru-zisize-apr-fc-yerekanye-abakinnyi-7-bashya-rayon-sports-itsinda-as-kigali-ntagengwa-olivier-na-gatsinzi-venuste-begukanye-umwanya-wa-4-muri-common-wealth-games/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=impera-zicyumweru-zisize-apr-fc-yerekanye-abakinnyi-7-bashya-rayon-sports-itsinda-as-kigali-ntagengwa-olivier-na-gatsinzi-venuste-begukanye-umwanya-wa-4-muri-common-wealth-games

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)